Kuri iki Cyumweru, Ingabo za Somalia zabashije kwirukana ibyihebe byari byigaruriye hotel yo mu murwa mukuru, Mogadishu, nk’uko umuyobozi w’ingabo yabitangarije Reuters, akomeza avuga ko bagitegura ibisasu biteze hirya no hino mu nyubako.
Nibura abantu 12, cyane cyane abasivili, bishwe ubwo ingabo za Somalia zarwanaga n’abarwanyi bafitanye isano na Al Qaeda mu gihe cy’amasaha 30 nyuma yo guturitsa igisasu no kurasa binjira muri Hoteli Hayat ku mugoroba wo ku wa Gatanu.
Umusirikare mukuru wari uri aho, Mohamed Ali, yagize ati: “Turacyakora iperereza ku iturika ry’imifuka myinshi ya pulasitike yakwirakwijwe hirya no hino muri hoteri.”
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, mbere byari byatangaje ko abitwaje intwaro bose bishwe, bibikesha umuyobozi ushinzwe umutekano.
Igitero cyo ku wa gatanu nicyo cyambere kibaye gikomeye kuva Perezida Hassan Sheikh Mohamud yatangira imirimo ye muri Gicurasi.
Umutwe wa Al Shabaab ufitanye isano na Al Qaeda wigambye iki gitero.
Al Shabaab imaze imyaka myinshi irwanira guhirika guverinoma ya Somalia. Irashaka gushyiraho ubutegetsi bugendera ku mahame akakaye ya kisilamu.
Hayat ni hotel ikunzwe kugendwamo n’abadepite n’abandi bayobozi muri leta.


