Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’ibitabo Gaël Faye ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’u Bufaransa, yagaragaje ko yatekerezaga ko umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) uzaba mwiza ku butegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, ngo ariko si ko byagenze.
Gaël yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique cyibanze ku mubano hagati y’u Rwanda na RDC wajemo agatotsi muri iyi minsi, bitewe ahanini n’umutwe witwaje intwaro wa M23 wongeye kubura imirwano guhera mu mpera z’umwaka ushize.
Yatangaje ko ababajwe cyane n’ingaruka z’uyu mubano zirimo kuba hari Abanyekongo bakomeje gukoresha amagambo y’urwango ku bavuga Ikinyarwanda cyangwa Abanyarwanda baba muri RDC, ku bw’impamvu za politiki.
Ati: “Byose byatangiye ubwo M23 yuburaga imirwano. RDC ishinja u Rwanda kuba inyuma y’ibitero byayo, si bishya. Natekerezaga ko mu kujya ku butegetsi kwa Félix Tshisekedi twari kuzagira uburyo bwa dipolomasi bwo gukemura ibi bibazo, no gucubya umwuka mubi ku mipaka. Turi kubona ibitandukanye, ku buryo tutabasha kuvuga aho byaturutse n’impamvu yabyo.”
Uyu muhanzi yifuza ko u Rwanda rwabana neza n’ibihugu byose birukikije, by’umwihariko: RDC, u Burundi na Uganda.



