Umukobwa w’inshuti magara ya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yiciwe mu muhanda munini hafi ya Moscou nyuma y’aho igisasu cyari giteze mu modoka ye gituriiye.
Komite ishinzwe ubugenzacyaha mu Burusiya yavuze ko Darya Dugina yapfuye nyuma y’iturika ry’imodoka ye ubwo yari atwaye ari gutaha.
Bikekwa ko se, umuhanga mu bya filozofiya w’Umurusiya, Alexander Dugin, uzwi na none nk’ “ubwonko bwa Putin,” ashobora kuba ari we wari ugenderewe muri iki gitero nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Dugin ni umwe mu bacurabwenge b’ingengabitekerezo ikomeye ya ‘ultra-nationalism’ bivugwa ko ari umuntu wa hafi cyane wa perezida w’u Burusiya.
Alexander Dugin n’umukobwa we bari batumiwe nk’abashyitsi b’icyubahiro mu birori byabereye mu isambu iri hafi ya Moscou, aho uyu muhanga mu bya filozofiya yatangiye ikiganiro.
Bombi bagombaga gusubira mu rugo bava mu birori ku mugoroba wo ku wa Gatandatu bari mu modoka imwe mbere y’uko Dugin afata icyemezo cyo kugenda ukwe ku munota wa nyuma.


