Nyuma yo kurekurwa by’agateganyo ushinjwa gushaka kugirira nabi Tshisekedi arabarizwa i Paris

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kurekurwa by’agateganyo ku wa Kabiri, itariki 16 Kanama, François Beya wahoze ari “umujyanama mu by’umutekano” wa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ushinjwa ibyaha birimo “umugambi mubisha” wo kugirira nabi Perezida Félix Tshisekedi, yerekeje mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris , aho agomba kwivuriza mbere yo gukomeza urubanza rwe i Kinshasa imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rumuburanisha we n’abakoloneli batatu mu gisirikare na polisi n’uwari assistant we.

François Beya yarekuwe by’agateganyo nyuma y’amezi atandatu afunzwe, harimo amezi abiri yo kuburanishwa no kwanga abacamanza.

Uyu mugabo yoherejwe mu ibanga rikomeye ku saha ya kumi z’umugoroba kuwa Gatanu ushize, aho aherekejwe n’umuganga we w’Umunyekongo, yuririye indege, Falcon 900, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’djili.

Iyi ndege yahageze irimo abaganga babiri b’Abafaransa. Nk’uko bitangazwa n’ubutabera, ngo kugira ngo ibi bishoboke, uwahoze ari “umujyanama mu by’umutekano” muri perezidansi yabanje guhabwa uburenganzira, n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ku wa Gatatu, itariki ya 17 Kanama.

Impushya ebyiri

Nyuma yahawe impushya ebyiri na Perezidansi ya Repubulika: rumwe ku ndege ye ndetse n’urundi rwo gusohoka mu gihugu, nk’umujyanama wihariye w’umukuru w’igihugu mu bijyanye n’umutekano. N’ubwo ashinjwa, icyemezo cyamushyize ku mirimo ntikirakurwaho, bityo akaba agifite amahirwe ahabwa n’uyu mwanya nk’uko umwe mu bari bamuherekeje abitangaza.

Biteganyijwe ko azamara ibyumweru byinshi i Paris, nyuma yo kutabasha kwitaba rendez-vous ya muganga muri Werurwe, ubwo yari afungiye mu kigo cy’igihugu gishinzwe iperereza.

Kuva yafungwa, imirimo ye yagiye igabanywa hagati y’uwamusimbuye by’agateganyo n’umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi, ANR, François Beya abona ari imfungwa ye ku giti cye.

Gusubira i Kinshasa

Nyuma yo kwivuza, François Beya agomba gusubira i Kinshasa agakomeza urubanza rwe imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare. Ubugambanyi aregwa bufitanye isano cyane cyane no guhisha umukuru w’igihugu amakuru amwe n’amwe y’ingenzi, ndetse n’umubano afitanye n’uwahoze ari perezida, Joseph Kabila na bamwe mu bahoze mu butegetsi bwe. Ushinjwa ariko yahakanye icyaha kuva yafatwa akavuga ko afunzwe ku zindi mpamvu za bamwe mu bantu bamufitiye ishyari.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *