Ifoto bemeza ko yafashwe n'icyuma cyo kwa muganga kigaragaza imbere mu mubiri

Kigali: Abaganga baremeza ko mugenzi wabo yarokoye ‘uwamize ikiyiko’ cyose

Sangiza iyi nkuru

Umuganga w’inzobere mu kuvura uburwayi bw’imbere mu mubiri, Dr Eric Rutaganda, aravugwaho kurokora umurwayi wamize ikiyiko cyose.

Ni amakuru yemejwe n’umuryango w’abavuzi mu Rwanda, RMA (Rwanda Medical Association) uyu muganga abereye umunyamuryango, kuri uyu wa 20 Kanama 2022

RMA yagize iti: “Dr Eric Rutaganda, umunyamuryango wa RMA, inzobere mu buvuzi bw’imbere mu mubiri akaba n’umuyobozi wa GI [Gastrointestinal] Unit muri CHUK, ufite impano n’ubumenyi muri endoscopy, yakoze akazi gakomeye ku murwayi wari waramize ikiyiko, cyakuwemo neza.”

Endoscopy ni uburyo bwo kwifashisha ikoranabuhanga ry’ubuvuzi mu kureba imbere mu mubiri.

Ifoto bemeza ko yafashwe n'icyuma cyo kwa muganga kigaragaza imbere mu mubiri
Ifoto bemeza ko yafashwe n’icyuma cyo kwa muganga kigaragaza imbere mu mubiri

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *