Uwahoze ari Perezida wa Comores yatangiye umwaka wa gatanu afungiwe mu rugo umuryango we utazi ibye

Sangiza iyi nkuru

Ni ifungwa ryagombaga kumara amezi atarenga umunani ariko, kuri iki Cyumweru gishize, itariki ya 21 Kanama, uwahoze ari Perezida wa Comores, Ahmed Abdallah Sambi, yatangiye umwaka wa gatanu afungiye mu rugo.

Muri 2018, nibwo uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Comores yashinjwe “ruswa n’ubufatanyacyaha mu gukoresha inyandiko mpimbano” mu rubanza rw’uburiganya bwa pasiporo. Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubutabera bwa nyuma, ngo ifungwa rye ry’agateganyo ryagombaga kumara igihe kitazwi.

Ni ibintu byamaganwe n’umuryango we, mu gihe ubuzima bw’uwahoze ari perezida bwifashe nabi. Mu kiganiro yagiranye na RFI, umukobwa we, Tisslame Sambi, ntatindiganya kuvuga ko ibi ari nk’ishimutwa.

Ati: “Nta yandi magambo yasobanura iri fungwa ridafiteigihe rizarangirira. Umuntu yarafunzwe mu gihe kitazwi. Ntabwo yaburanishijwe, ntabwo yakatiwe ariko aracyamburwa umudendezo we wose. N’ukuvuga ko njyewe, kuva kuwa 20 Kanama 2018, ntabwo ndumva ijwi rya data. Kubera iki? Kuberako bamwambuye terefone ye kuva uwo munsi. Afungiye mu rugo, yitaruye abantu bose. Kugeza ubu, njye, umukobwa we n’umuryango wose, ntituzi niba papa azigera ava muri iri fungwa ry’agateganyo hatazwi igihe rizarangirira kandi amaherezo rikaba risa n’igifungo cya burundu, nta n’uruanza rwigeze ruba cyangwa ngo urukiko rumuhamye icyaha. Uyu munsi, ubuzima bwe bukomeje kumera nabi kandi bose barabizi. Abantu bose barabizi. Ubutabera bwa Comores bwemera ko ubuzima bwe bwangiritse rwose ariko, na none, banga kumuha ubuvuzi. Mbese, ubutabera bwa Comores, twe ntitukibwemera. Ubutabera bwa Comores bwamufashe bugwate kandi, ndatinyuka kubivuga, ni ugufata bugwate kubera ko uyu munsi nta shingiro cyangwa impamvu zemewe n’amategeko bisobanura impamvu data afunzwe. ”

Umuryango w’uwahoze ari Perezida wa Comores ukaba waritabaje Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Abibumbye mu 2018. Imiryango yombi yemeye ko Ahmed Abdallah Sambi afunzwe binyuranyije n’amategeko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *