Polisi yasanze umugeni mu muhango wo kwiyakira imuta muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Mu muhango wo kwakira abatumiwe mu bukwe wabereye mu ishuri rya tekinike rya Kakiika mu mujyi wa Mbarara, muri Uganda, mu mpera z’icyumweru, habye agashya ubwo abari aho babonaga abapolisi bambaye imyenda isanzwe bahagabye igitero bagata muri yombi umugeni kubera urubanza rw’inshinjabyaha yarezwemo ariko rwari rwarateshejwe agaciro.

Christine Natuhera yatawe muri yombi akekwaho kuba yaribye amafaranga aho yakoraga mbere.

Daily Monitor ivuga ko yamenye ko urwo rubanza rwari rwarateshejwe agaciro kubera kubura ibimenyetso.

Edson Tumukunde, wari warongoye, yavuze ko ibara ryaguye igihe abapolisi bafataga umugore we.

Ati “Abashyitsi bagerageje kubahagarika. Umugore umwe yafashe umusatsi umugore wanjye aramukurura amukura aho, ”

Umwe mu bashyitsi ng yakuye Natuhera mu maboko y’abapolisi amujyana mu modoka kugira ngo amuhungishe, ariko abapolisi bahita babakurikira.
Nyuma abo bapolisi babafashe, bajyana umugeni kuri sitasiyo ya polisi.

“Yaraye muri kasho. Abashyitsi bacu bategereje kuri reception kugeza saa saba z’ijoro ubwo twageragezaga kumufunguza, ”

Umukwe ndetse na benewabo bagerageje gukurikirana ngo bamenye iby’umugeni n’aho aherereye no kureba ko yarekurwa ariko ntibyabakundira.

Polisi irasaba imbabazi

Umuyobozi wa polisi muri Rwizi, Ezekiyeli Emitu Ebapu, washinjaga abapolisi be amakimbirane ashingiye ku nyungu, yemeje ibyabaye anasaba imbabazi z’uburyo umugeni yafashwemo.

Ati: “Ibyabaye birababaje cyane. Bagombaga gutegereza ko arangiza imihango ye hanyuma bakamufata ”.

Aba bapolisi bavuze ko bari barimo gukora iperereza ku rubanza rw’ubujura.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *