Dennis Rodman arateganya kujya mu Burusiya kureba uko Brittney Griner yafungurwa

Sangiza iyi nkuru

Dennis Rodman wahoze ari igihangange muri NBA arateganya kujya mu Burusiya kugira ngo afashe mu biganiro byo kurekura Umukinnyi wa Basketball w’Umunyamerikakazi, Brittney Griner, umaze amezi afungiwe muri iki gihugu.

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko Griner akomeje gufungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akaba yarakatiwe mu ntangiriro z’uku kwezi igifungo cy’imyaka icyenda ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge.

Itsinda rye ry’abamwunganira ryamaze kujuririra iki gihano mu gihe abadipolomate b’Amerika n’u Burusiya bakomeje ibiganiro byi kureba uko yarekurwa binyuze mu kugurana imfungwa.

Nta bisobanuro birambuye ku buryo Rodman “yabonye uruhushya” rwo kugira icyo akora kuri iyi dosiye. “Gusa, uyu mukobwa” ufungiwe mu Burusiya ni umwe mu bakinnyi bazwi cyane muri Basketball y’abagore (WNBA) nomu ikipe y’igihugu.

Yahoo Sports dukesha iyi nkuru ivuga ko Griner ufite uburebure bwa metero ebyiri n’imisago, ari umwe mu bakobwa 11 begukanye umudari wa zahabu mu mikino Olempike, batwaye shampiyona ya NCAA, umudari wa zahabu mu Gikombe cy’Isi cya Basketball (FIBA World Cup) ndetse na shampiyona ya WNBA. Yabaye kandi umwe mu bahataniye kuba MVP mu 2021.

Rodman, azwiho kuba yaragiye agirana umubano bwite n’abayobozi badacana uwaka na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Kim Jong un yasuye muri Koreya ya Ruguru inshuro zirenze imwe nk’aho aheruka kumusura muri Kamena 2018 igihe Donald Trump yagiranaga ibiganiro na Kim.

Icyo gihe ariko White House yahakanye ko hari uruhare yari afte muri ibyo biganiro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *