Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’igihugu y’ibipimo bya gihanga bikoreshwa mu butabera (RFL), Lt Col. Dr Charles Karangwa, yavuze ko intambara iri kubera muri Ukraine yatumye igiciro cyo gupima utunyangingo ndangasano (ADN) kizamuka.
Dr Karangwa yabivugiye mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha serivizi za RFL bwakomereje mu ntara y’Uburengerazuba, akarere ka Rubavu, kuri uyu wa 22 Kanama 2022.
Reba videwo y’ubu bukangurambaga kuri BWIZA TV
Nyuma yo gusobanura serivisi za RFL, umunyametegeko Serugo Michel uhagarariye Minisiteri y’ubutabera mu rwego rw’abajyanama mu by’amategeko ruzwi nka MAJ muri Rubavu, yamubajije niba bitashoboka ko igiciro cy’igipimo cya ADN kigabanyuka bitewe n’uko ahanini ari serivisi ikenerwa n’abantu benshi, by’umwihariko abatishoboye.
Serugo yavuze ko ubusanzwe abajya mu manza zishakisha ababyeyi bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bafashwa, bakishyurirwa ikiguzi cya serivisi za ADN babifashijwemo n’abajyanama mu mategeko, ariko ugasanga hari n’abo mu cya gatatu badafite ubwo bushobozi.
Yagize ati: “Hari ibibazo bibiri abaturage batubaza kandi tubona ari imbogamizi, ibiciro biri hejuru kandi wumva impamvu zabo ukumva zifite ishingiro. Reka ntange urugero ku bijyanye n’imanza zishakisha ababyeyi. Mu by’ukuri, urukiko, navuga ku ijanisha riri hejuru yenda n’ubwo ntarabikorera ubushakashatsi, kenshi urukiko kuri izi manza z’abantu bahakana ababyeyi, bakunda gutegeka yuko hakoreshwa ADN kandi ugomba kuyishyura ni wa wundi watanze ikirego.”
Yakomeje ati: “Hari uburyo dukoresha bwo gufashanya, za legal aid forums, ariko bafasha abatishoboye bari mu cyiciro cya mbere, yenda n’icya kabiri. Ariko ikibazo gihari, kenshi nubwo umuturage wacu ari mu cyiciro cya gatatu ariko usanga adafite ubushobozi bwo kubona kiriya giciro cyo gupimisha ADN. Icyifuzo njye navuga, kibaye kigabanyutse kuko ni serivisi tubona inkiko zisaba cyane kugira ngo bigabanyuke, abaturage bazabyitabire.”
Dr Karangwa yamusubije ko hari ibiciro bishya byagabanutse bya serivisi za RFL bigiye gusokoha, iyi Laboratwari ikaba itegereje ko inzego za Leta zibyemeza, ariko yemeza ko ibya ADN byo byazamutse ku bantu batatu bitewe n’intambara yo muri Ukraine.
Yagize ati: “ADN ni yo itaragabanyutse, ahubwo yiyongereyeho 10.000 ku bantu batatu kubera intambara ya Ukraine na Russia. Nk’uko supplier wacu yakubye inshuro eshatu ibyo yajyaga atwoherereza mu gihe cy’imyaka itatu ariko Leta igerageza uburyo ikonteyininga (containing) ibiciro kugira ngo bye kuzamuka.”
Dr Karangwa yakomeje asobanura ko yashyizeho uburyo bwo korohereza abakenera serivisi ya ADN, ibinyujije mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB. Ati: “Ubwo rero ku biciro byo ni byo ariko Leta yashyizeho uburyo. Hari amafaranga ku ngengo y’imari ateganywa, RIB iyo yohereje ikimenyetso muri RFL yishyura nyuma, ni ibigo bya Leta, twese turi guverinoma imwe.
Nkaba nibaza ko ibyo bitaba intandaro yo gutanga ubutabera kubera ko Leta dukorera twese iyo RIB yaba yazanye echantillons nyinshi, byose bigera muri MINECOFIN. Niba tuyiberaho umwenda na RIB ikavuga ngo dore umwenda batubaraho koko turawemera, Leta ni yo ifata umwanzuro, ikavuga iti uwo mwenda nimuwuhagarike. Ntabwo ari ibintu rwose bishobora gutuma ubutabera budatangwa.”
Igiciro cy’igipimo cya ADN ku muntu umwe ni amafaranga y’u Rwanda (Frw) ibihumbi 89, bikikuba gatatu iyo abari hamwe bakeneye iyi serivisi ari batatu.




