Maj. Gen. Birungi uyoboye ubutasi bwa Uganda ni we wafunguye iyi nama

Abo mu nzego z’ubutasi zirimo urw’u Rwanda bari mu nama i Kampala

Sangiza iyi nkuru

Abahagarariye inzego z’ubutasi bw’ibisirikare by’ibihugu bigize umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari, CIGLR, bari mu nama y’iminsi itatu i Kampala muri Uganda, kuva kuri uyu wa 22 Kanama 2022.

Iyi nama yahuje ibihugu bitanu: u Rwanda, u Burundi, Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Uganda na Tanzania, bigize ihuriro Contact and Coordination Group rishinzwe gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu karere.

Yitabiriwe na Angola na Kenya nk’abashyitsi ndetse n’abafatanyabikorwa barimo uhagarariye Intumwa ihoraho y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari, uhagarariye umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’ubutasi rwa Uganda, Maj. Gen. James Birungi wafunguye ku mugaragaro iyi nama, yavuze ko ibaye mu gihe hakenewe ibisubizo ku bibazo byugarije akarere birimo ibikorwa by’iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’iby’ikoranabuhanga.

Maj. Gen. Birungi yanaboneyeho gushimira Umunyamabanga Mukuru wa UN watangije iri huriro, hagamijwe gukemura ibibazo by’akarere mu rwego rw’umutekano.

Maj. Gen. Birungi uyoboye ubutasi bwa Uganda ni we wafunguye iyi nama
Maj. Gen. Birungi uyoboye ubutasi bwa Uganda ni we wafunguye iyi nama

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *