Minisitiri Kabanda yibukije u Burusiya isezerano ryo mu 2018 ryo guha FARDC intwaro

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Gilbert Kabanda, yibukije ubutegetsi bw’u Burusiya ko mu 2018 bwasezeranije igihugu cye guha intwaro zigezweho igisirikare cyacyo kizwi nka FARDC.

Minisitiri Kabanda yakomoje kuri iri sezerano ubwo yari yitabiriye inama mpuzamahanga y’umutekano yabereye mu Burusiya hagati ya tariki ya 15 n’iya 18 Kanama 2022, yahuje ba Minisitiri b’umutekano n’ababahagarariye.

Uyu muyobozi yasobanuriye Minisitiri w’ingabo wungirije w’u Burusiya, Alexander Fomin, ko iri sezerano ryari rifite intego yo gufasha FARDC kurinda ubutaka bwa RDC, by’umwihariko mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro imaze igihe ikorera mu burasirazuba bw’igihugu.

Nk’uko ikinyamakuru Politico kibivuga, Anatoliy Pinchuk ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare, yijeje ko u Burusiya buzafasha ibihugu byo ku mugabane wa Afurika kwikemurira ibibazo by’intambara biyirimo.

Punchuk yagize ati: “U Burusiya bwateguye inama yabwo na Afurika mu myaka 2 ishize, buritegura izindi nama kugira ngo bufashe ibihugu bya Afurika bishobora kwikemurira intambara zitandukanye muri Afurika.”

Punchuk yashimangiraga isezerano Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yahaye ibihugu by’inshuti birimo ibyo muri Amerika y’Abalatini, Aziya na Afurika tariki ya 15 Kanama, aho yagize ati: “Twiteguye guha inshuti zacu intwaro zigezweho cyane, guhera ku ntoya kugeza ku modoka z’intambara, artillery zo guhangana n’ibitero byo mu kirere n’indege zitagira abapilote.”

Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?Putin-yatangaje-ko-u-Burusiya-bwiteguye-guha-ibihugu-by-inshuti-intwaro

RDC irasaba ubufasha mu gihe ihanganye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 umaze amezi arenga abiri ufashe umujyi wa Bunagana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *