whatsapp-image-2022-08-22-at-12.36.15-pm.jpg

Dukeneye abagabo benshi nka Perezida Kagame – Ijambo umugore wa Prince Harry yigeze kuvugira muri Loni

Sangiza iyi nkuru

“Kugira abayobozi nka Perezida Kagame w’u Rwanda bakomeje kuba intangarugero mu gihugu gifite gahunda y’inteko ishinga amategeko igizwe n’abayobozi b’abagore 64%”. “Ndashaka kuvuga ko ari mubare wo hejuru muri guverinoma iyo ari yo yose ku Isi kandi ntiwabyumva. Dukeneye abagabo benshi nka we…,” aya ni amagambo ya Meghan Markle umugore w’Igikomangoma Harry wari mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Kanama.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Igikomangoma Harry wo mu Bwongereza yageze i Kigali mu buryo butunguranye abonana na Perezida Kagame ndetse anasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Nk’uko byatangajwe na Perezidansi y’u Rwanda, Igikomangoma Harry yaje mu Rwanda mu rwego rw’akazi nka Perezida wa African Parks, umuryango uharanira kubungabunga za pariki n’urusobe rw’ibinyabuzima bizibarizwamo.

whatsapp-image-2022-08-22-at-12.36.15-pm.jpg

Umunyamerikakazi Meghan Markle, wamamaye muri Hollywood kubera gukina filimi, ikinyamakuru Newsweek cyagarutse ku ijambo yigeze kuvugira mu Muryango w’Abibumbye akeza Perezida w’u Rwanda kubera uruhare yagize mu guteza imbere igitsinagore.

Muri icyo gihe ubwo yari ataranashyingiranwa n’Igikomangoma Harry, Meghan Markle imbere y’Inama y’Abagore y’Umuryango w’Abibumbye yashimye Perezida Kagame ku mubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yagize ati “Kugira abayobozi nka Perezida Kagame w’u Rwanda bakomeje kuba intangarugero mu gihugu gifite gahunda y’inteko ishinga amategeko igizwe n’abayobozi b’abagore 64%”. “Ndashaka kuvuga ko ari umubare wo hejuru muri guverinoma iyo ari yo yose ku Isi kandi ntiwabyumva. Dukeneye abagabo benshi nka we nk’uko dukeneye abagabo benshi nka data wigishije njyewe w’imyaka 11 guharanira ukuri,”

Yakomeje agira ati “Ubu, uburinganire buvuze ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, uyobora igihugu mperutse gusura mu rwego rw’ubutumwa bwanjye bwo kwiga na UN Women, bivuze ko angana n’umukobwa muto uri mu nkambi y’impunzi ya Gihembe urota kuzaba perezida umunsi umwe,”

meghan-un.jpg

Ku rundi ruhande, ngo gukomoza kuri se, kuri ubu batakivuga rumwe, ngo bigaragaza ukuntu ubuzima bwa Meghan bwahindutse mu myaka 7 ishize avuye mu Rwanda.

Ngo ntiyashyingiranwe n’Igikomangoma Harry gusa, ahubwo yanatunguye benshi mu Bwami bw’u Bwongereza igihe we n’umugabo we bafataga icyemezo cyo kwiyambura inshingano z’ibwami bakanava mu Bwongereza bakajya gutura muri Amerika.

Ni nyuma y’aho itangazamakuru ryo mu Bwongereza ryari rikomeje kumwibasira rimwita amazina rinagaragaza ko kuva kera yari afite inzozi zo kuba Igikomangomakazi, ko yashakanye na Harry kugira ngo nawe agire umwanya ibwami n’ibindi byinshi bifitanye isano n’ivanguraruhu nk’iryakorewe imfura ye itaravuka hibazwa uko ibara ry’uruhu rwe rizaba risa nk’uko yabihishuye mu kiganiro yagiranye na Oprah Winfrey.

Uruzinduko rwa Harry mu Rwanda rukaba ruje mbere y’urwo ateganya kongera gukorera mu Bwongereza we na Meghan Markle muri Nzeri, ari narwo rwa kabiri bazaba bakoreyeyo kuva bava ibwami.

Mu Bwongereza bakaba bazaba bitabiriye Inama ya One Young World 2022 izabera I Manchester ku wa 05 Nzeri. Bazahava bajya mu Budage ahateganyijwe imikino ya Invictus Games y’abamugariye ku rugamba, kuwa 08 Nzeri basubire mu Bwongereza ahazatangirwa ibihembo bya WellChild Awards 2022.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Dukeneye abagabo benshi nka Perezida Kagame – Ijambo umugore wa Prince Harry yigeze kuvugira muri Loni
    Ni uburenganzira bwe bwo kwifuza abagabo ashaka ariko mu Rwanda itegeko rivuga ko umugore ashakana n’umugabo umwe. N’ubwo we agize babiri akaba ashaka n’abandi bameze nka Kagame, ntiyabyifuriza abanyarwandakazi bahisemo umugabo umwe “karamata”. Igitekerezo kandi cyo kugira 64% by’abagore mu nteko cyari kuba cyiza iyo giherekezwa n’ibikorwa. Ntawabura gushimira FPR yakigize ariko cyabyaye igihwereye. Abo bategarugori bananiwe no kuvuganira abandi bategarugori bari mu bibazo: abasenyerwa, abagirwa indaya z’abategetsi n’abashyitsi, abafungwa barengana ndetse n’iyo bari mu mihango n’abandi.

    1. Dukeneye abagabo benshi nka Perezida Kagame – Ijambo umugore wa Prince Harry yigeze kuvugira muri Loni
      Nibyiza da
      Ahoho ndifashe

    2. Dukeneye abagabo benshi nka Perezida Kagame – Ijambo umugore wa Prince Harry yigeze kuvugira muri Loni
      Nibyiza da
      Ahoho ndifashe

  2. Dukeneye abagabo benshi nka Perezida Kagame – Ijambo umugore wa Prince Harry yigeze kuvugira muri Loni
    Ni uburenganzira bwe bwo kwifuza abagabo ashaka ariko mu Rwanda itegeko rivuga ko umugore ashakana n’umugabo umwe. N’ubwo we agize babiri akaba ashaka n’abandi bameze nka Kagame, ntiyabyifuriza abanyarwandakazi bahisemo umugabo umwe “karamata”. Igitekerezo kandi cyo kugira 64% by’abagore mu nteko cyari kuba cyiza iyo giherekezwa n’ibikorwa. Ntawabura gushimira FPR yakigize ariko cyabyaye igihwereye. Abo bategarugori bananiwe no kuvuganira abandi bategarugori bari mu bibazo: abasenyerwa, abagirwa indaya z’abategetsi n’abashyitsi, abafungwa barengana ndetse n’iyo bari mu mihango n’abandi.

  3. Dukeneye abagabo benshi nka Perezida Kagame – Ijambo umugore wa Prince Harry yigeze kuvugira muri Loni
    Muri abarwayi ntakintu nakimwe kibashimisha ntimukwiye kwisubiraho koko

  4. Dukeneye abagabo benshi nka Perezida Kagame – Ijambo umugore wa Prince Harry yigeze kuvugira muri Loni
    Muri abarwayi ntakintu nakimwe kibashimisha ntimukwiye kwisubiraho koko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *