Maj. Ngoma abona atari ikibazo kuba Umunyekongo uba mu Rwanda yashyigikira M23

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma, abona nta kibazo cyaba kirimo kuba Umunyekongo uba mu Rwanda yashyigikira abarwanyi bawo, akanawusura muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Maj. Ngoma yabivugiye mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa YouTube wa Mama Urwagasabo TV, asubiza raporo ivuga ko Leta y’u Rwanda iha M23 ubufasha burimo n’abayirwanira.

Yagize ati: “Niba Umututsi umwe cyangwa babiri, akomoka muri Congo, ni Umukongomani, atuye mu Rwanda, akunda M23, ariko ni ikibazo? Njyewe ntabwo nabona ari ikibazo pe!”

Uyu musirikare asobanura ko impamvu atari ikibazo, ari uko uyu Mukongomani ukunda M23 abikora ku giti cye, atari Leta y’u Rwanda iba yamutumye. Ati: “Ntabwo ari Leta y’u Rwanda arasapotinga [supporting] ariko ni umuntu ku giti cye, aradesida [decider] aravuga ngo ‘njyewe nakunze M23, ndashaka kubasura.’ Ntabwo ari ikibazo.”

Maj. Ngoma yasubiyemo ko raporo ishinja Leta y’u Rwanda ifasha M23 ari ikinyoma. Ati: “Ni ibinyoma cyane kabisa, Leta y’u Rwanda ntabwo idusapotinga. Ntabwo dukura imfashanyo muri Leta y’u Rwanda.”

Na Leta y’u Rwanda yateye utwatsi raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye iyishinja gufasha M23, isobanura ko ubwayo ari ikinyoma kidafite ishingiro. Ibona ko izi mpuguke zirengagiza umuzi w’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, ari wo FDLR, umutwe witwaje intwaro ugizwe n’abarimo abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *