Abanyamerika bakiri muri Ukraine basabwe na Ambasade ya Amerika i Kyiv kuva muri iki gihugu byihuse.
Kuri uyu wa Mbere, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yatanze integuza y’umutekano iburira ko u Burusiya bugiye kongera ingufu mu kugaba ibitero ku bikorwa bya gisivili n’ibya guverinoma muri Ukraine mu minsi iri imbere.
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rubuga rwayo yagize iti: “Ambasade ya Amerika irahamagarira Abanyamerika kuva muri Ukraine nonaha bakoresheje uburyo bwo gutwara abantu ku butaka ku giti cyabo niba bitekanye kubikora.”
“Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ifite amakuru avuga ko u Burusiya bwongereye ingufu mu kugaba ibitero ku bikorwaremezo bya gisivili bya Ukraine ndetse n’ibigo bya leta mu minsi iri imbere.”
Nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yongeyeho iti: “Niwumva iturika rikomeye cyangwa inzogera zivugijwe, hita ushakisha aho kwihisha.”
“Niba uri munzu cyangwa inyubako, jya ku rwego rwo hasi … funga inzugi zose hanyuma wicare hafi yurukuta rw’imbere, kure yidirishya cyangwa imiryango.”
Imijyi yo muri Ukraine na yo ikaba yatangiye gushyiraho ingamba zihamye zibuza abantu guterana ku munsi w’ubwigenge bw’iki gihugu, mu gihe hari ubwoba bw’ibitero by’u Burusiya.


