U Burusiya bwemeza ko bwambuye Ukraine amahirwe yose yo kwinjira muri NATO

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Burusiya ivuga ko yifashishije igisirikare cy’igihugu yambuye Ukraine amahirwe yose yo kwinjira mu muryango mpuzamahanga w’ubwirinzi bw’igisirikare, NATO.

Nk’uko ibiro ntaramakuru TASS by’u Burusiya bibivuga, byatangarijwe ku muyoboro wa Telegram n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’akanama ka Leta gashinzwe umutekano, wanabaye Umukuru w’Igihugu, Dmitry Medvedev, kuri uyu wa 23 Kanama 2022.

Medvedev yagize ati: “Bigaragarira buri wese ko nta baturanyi bazabasha gutanga umutekano, n’ubwo baba banga u Burusiya bikomeye. Ubu nta n’umwe uzemera ko Ukraine yemererwa kwinjira muri NATO. N’ubwo hari bamwe mu banga Abarusiya muri uyu muryango, ntabwo batekereza kwiyahura. Uyu ni umusaruro utaziguye w’ibikorwa byihariye by’igisirikare.”

Uyu munyapolitiki yakomeje avuga ko Leta ya Ukraine ikomeje kugirana ibiganiro n’abatagira icyo bayifasha, ishaka umutekano w’ahazaza, ariko ngo ntishobora kuwubona mu gihe yaba itagiranye imishyikirano y’ubwumvikane n’u Burusiya.

Gusa ngo mbere y’igihe Ukraine yashutswe n’amafaranga ndetse na za misile bituruka mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi yanga kugirana imishyikirano n’u Burusiya. Medvedev ati: “Na Leta zunze ubumwe za Amerika ntizabasha guha Zelensky umutekano. Ntacyo byatanga.”

Medvedev yatangaje ko ubufasha ubutegetsi bwa USA buyobowe na Joe Biden buha Ukraine buzahagarara vuba, ngo ubwo uyu Mukuru w’Igihugu azaba asimbuwe ku butegetsi.

Ibitero by’ingabo z’u Burusiya muri Ukraine, zo zita ibikorwa byihariye bya gisirikare, bimaze amezi atandatu. Gushaka kwinjira muri NATO kw’iki gihugu ni imwe mu ntandaro yabyo, kuko u Burusiya bwagaragaje ko bibayeho bwaba buri gusatirwa n’umwanzi, ifata umwanzuro wo gukumira uyu mugambi.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. U Burusiya bwemeza ko bwambuye Ukraine amahirwe yose yo kwinjira muri NATO
    Ariko Russia wacecetse Koko. Intambara ya Ukraine ntiyari ngombwa niba uvuga ko ukomeye kuki utinya kwegerwa na NATO. Kubera ko USA iyoboye isi ejo uzaba uyipfukamira kdi muziyunga. Politic we! Umuntu aba umwanzi none ejo mugakorana nkincuti. Vana izo ngabo muri Ukrene, abaturage bahinge ingano twirire duseke, naho intambara ni Ntakavuro

  2. U Burusiya bwemeza ko bwambuye Ukraine amahirwe yose yo kwinjira muri NATO
    Ariko Russia wacecetse Koko. Intambara ya Ukraine ntiyari ngombwa niba uvuga ko ukomeye kuki utinya kwegerwa na NATO. Kubera ko USA iyoboye isi ejo uzaba uyipfukamira kdi muziyunga. Politic we! Umuntu aba umwanzi none ejo mugakorana nkincuti. Vana izo ngabo muri Ukrene, abaturage bahinge ingano twirire duseke, naho intambara ni Ntakavuro

  3. U Burusiya bwemeza ko bwambuye Ukraine amahirwe yose yo kwinjira muri NATO
    Russian ushaka iyo ntambara wayireka cyane ko amahoro ariyo yambere

  4. U Burusiya bwemeza ko bwambuye Ukraine amahirwe yose yo kwinjira muri NATO
    Russian ushaka iyo ntambara wayireka cyane ko amahoro ariyo yambere

  5. U Burusiya bwemeza ko bwambuye Ukraine amahirwe yose yo kwinjira muri NATO
    Russian putin narwane kuburusia akubite nato kuko ntacyiza cyayo Reba muri afugnistan urebe ibyo USA yakoreye Africa uwanjya inyuma ya USA ntagoyaba atecyereza reba ibibazo urimwo gukurura muri China na Taiwan kandi byari bibanye neza

  6. U Burusiya bwemeza ko bwambuye Ukraine amahirwe yose yo kwinjira muri NATO
    Russian putin narwane kuburusia akubite nato kuko ntacyiza cyayo Reba muri afugnistan urebe ibyo USA yakoreye Africa uwanjya inyuma ya USA ntagoyaba atecyereza reba ibibazo urimwo gukurura muri China na Taiwan kandi byari bibanye neza

  7. U Burusiya bwemeza ko bwambuye Ukraine amahirwe yose yo kwinjira muri NATO
    pautin reka intambara kubera abayirwamo sibo urondera abo urondera barikumeza banwa akantu

  8. U Burusiya bwemeza ko bwambuye Ukraine amahirwe yose yo kwinjira muri NATO
    pautin reka intambara kubera abayirwamo sibo urondera abo urondera barikumeza banwa akantu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *