Itsinda ry’Abanyakenya ryareze Guverinoma y’u Bwongereza mu Rukiko rw’i Burayi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, itsinda ry’Abanyakenya ryatanze ikirego mu Rukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu rirega Guverinoma y’u Bwongereza ibyo ryavuze ko ari ubujura bw’ubutaka, iyicarubozo no gufatwa nabi byakozwe mu gihe cy’ubukoloni.

Abanyakenya barashaka ko hakorwa iperereza no kurenganurwa ku byaha bavuga ko byakorewe mu burengerazuba bwa Kenya mu karere ka Kericho, aka kakaba ari kamwe mu tweza cyane icyayi ku Isi.

Umunyamategeko Joel Kimutai Bosek uhagarariye iri tsinda yagize ati: “Guverinoma y’u Bwongereza yarakwepye, kandi bibabaje yirinda inzira zose zishoboka zo gukemura ikibazo. Nta kundi twabigenza uretse kwitabaza urukiko kubw’abakiriya bacu kugira ngo amateka asubizwe ku murongo”.

Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga, Commonwealth n’iterambere by’u Bwongereza ntabwo byahise bisubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

Itsinda ry’amategeko rivuga ko urukiko ari rwo rugomba kumenya umubare w’amafaranga ashobora guhabwa abahohotewe nk’indishyi.

Gukosora amakosa yakozwe n’u Bwongereza mu ihe cy’ubukoloni biba gake ariko atari uko byavuzwe. Mu mwaka wa 2013, u Bwongereza bwemeye guha impozamarira ya miliyoni nyinshi z’amadolari Abanyakenya bakorewe iyicarubozo n’ingabo z’abakoloni mu myivumbagatanyo yakozwe ku iherezo ry’ubukoloni.

Umuryango w’Abibumbye wavuze ko Abanyakenya barenga igice cya miliyoni bo mu gace ka Kericho bahungabanyirijwe bikabije uburenganzira bwabo, aho bishwe abandi bakameneshwa mu gihugu cyabo bikozwe n’ubutegetsi bw’abakoloni bw’Abongereza, bwarangiye mu 1963.

Umuryango w’Abibumbye wavuze ko benshi bakomeje guhura n’ingaruka z’ubukungu kubera ubujura bw’ubutaka bwabo, ahubwo bukabyazwa umusaruro n’amasosiyete mpuzamahanga.

Abatanze ikirego bavuga ko kugeza n’uyu munsi amasosiyete akomeye ku Isi mu bucuruzi bw’icyayi nka Unilever, Williamson Tea, Finlay’s and Lipton, agifite ubu butaka kandi abukoresha mu gukomeza kwigwizaho inyungu ba nyirabwo bicira isazi mu maso.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *