Rubavu: Wa mukobwa ‘wakuwe iryinyo na Gitifu kuko yanze ko baryamana’ yafunguwe

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi ejo ku wa Mbere tariki ya 23 Nyakanga rwarekuye by’agateganyo abantu batanu, barimo umukobwa washinje Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze kumukubita akamukura iryinyo amuhora ko yamwangiye ko baryamana.

Abari bafunzwe barimo uwitwa Dukuzumuremyi Jean Claude, Mutuyimana Thérèse, Uwamahoro Aline, Uwase Josiane Ketia na Uwimanimpaye Claudine.

Uko ari batanu ubushinjacyaha bubarega icyaha cyo kurega undi bamubeshyera.

Aba bari baratawe muri yombi mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama, nyuma y’uko Uwimanimpaye yari amaze kwemerera imbere y’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ko yabeshyeraga Nkurunziza Faustin uyobora umurenge wa Kanzenze ubwo yamushinjaga kumukubita akamukuramo iryinyo amuhora ko yamwangiye ko baryamana.

Gitifu Nkurunziza Faustin yahêruukaga kubwira BWIZA ko ibyatangajwe n’uriya mukobwa biri mu mugambi mubisha umaze igihe utegurwa n’agatsiko ka bamwe mu bantu biyemeje kumuharabika.

Ati: “Ntabwo ari byo, ni umugambi mubisha umaze igihe utegurwa n’agatsiko kagamije kumparabika no kwangisha abaturage ubuyobozi. Bahimba inkuru z’ibinyoma banyuza mu itangazamakuru bakoresheje bamwe mu baturage batari inyangamugayo.”

Kambogo Ildephonse uyobora akarere ka Rubavu nyuma y’uko Uwimanimpaye yari yamaze gufungwa, yavuze ko uriya mukobwa yemereye ubuyobozi ko yabeshyeye Gitifu Nkurunziza nyuma yo gukoreshwa n’abakoresha be.

Aba bamukoreshaga nyuma na bo baje gufatwa barafungwa, mbere yo kugezwa imbere y’ubutabera.

Mu mwanzuro w’urubanza wasomwe kuri uyu wa Mbere ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo, Urukiko rwavuze ko “nta mpamvu ifatika” ihari yatuma Uwimanimpaye na bagenzi be bafungwa by’agateganyo iminsi 30 mbere y’uko urubanza rwabo rutangira kuburanishwa mu mizi.

Urukiko rwahise rutegeka ko uko ari batanu bahita barekurwa by’agateganyo rukimara gusomera umwanzuro w’urubanza mu ruhame.

Urukiko kandi rwahaye ubushinjacyaha iminsi itanu yo kujuririra kiriya cyemezo mu gihe bwaba butaranyuzwe na cyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *