Umuyobozi wa Charity Bids yakiriwe na Perezida Paul Kagame

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, itariki 23 Kanama, Perezida Paul Kagame yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Charity Bids cyifashishwa mu gushaka inkunga n’ubushobozi ku miryango idaharanira inyungu mu bikorwa byayo by’ubugiraneza.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, Israel Schachter, yakiriwe na Perezida Kagame aherekejwe na Niyonkuru Zephanie, Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

Ikigo CharityBids yashinzwe mu 2008 n’abakorerabushake batatu bari bamaze igihe bakusanya inkunga inkunga zo gufasha imiryango ikora ibikorwa by’urukundo, aho icyo gihe bakusanyije miliyoni zisaga 50 z’amadolari.

Charity Bids kandi inifashisha ibyamamare bitandukanye mu bukangurambaga bugamije gufasha abantu runaka.

Ni ikigo gifite ikicaro i New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kimaze gukusanya arenga miliyoni zisaga 200 z’amadolari, yahawe imiryango itari iya leta mu kuyishyigikira mu bikorwa byayo byo gufasha abababaye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *