Zelensky yatangaje ko Ukraine izisubiza Crimea ifitwe n’u Burusiya, bidasabye ko ifashwa n’amahanga

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko igisirikare cyabo kizisubiza umwigimbakirwa (peninsula) wa Crimea kuri mu maboko y’u Burusiya, kandi ngo ntibisazaba ko gikenera ubufasha bw’amahanga kugira ngo iyi ntego igerweho.

Zelensky yabitangarije mu nama mpuzamahanga ya ‘Crimea Platform’ yahuje Ukraine n’ibindi bihugu bigera kuri 60 yabaye kuri uyu wa 23 Kanama 2022.

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko Crimea ari igice cya Ukraine mu buryo bwemewe n’amategeko kandi ko igisirikare cyabo gifite imbaraga zihagije zo gutuma inzozi zo kwisubiza Crimea ziba impamo.

Yagize ati: “Tuzagarura Crimea mu buryo bwose dutekereza ko ari bwiza, tutitabaje ibindi bihugu. Ndabizi ko Crimea ari iya Ukraine kandi itegereje kugaruka. Dukeneye gutsinda urugomo rw’u Burusiya. Bityo rero dukeneye kubohora Crimea mu maboko y’abayifite.”

U Burusiya bwambuye Ukraine umwigimbakirwa wa Crimea mu mwaka w’2014, bwifashishije imbaraga z’igisirikare.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Zelensky yatangaje ko Ukraine izisubiza Crimea ifitwe n’u Burusiya, bidasabye ko ifashwa n’amahanga
    None se Unkrene ishatse kuvuga ko yishoboye niyirukane umwanzi vuba hanyuma ikomeze umurongo witerambere.mrc

  2. Zelensky yatangaje ko Ukraine izisubiza Crimea ifitwe n’u Burusiya, bidasabye ko ifashwa n’amahanga
    None se Unkrene ishatse kuvuga ko yishoboye niyirukane umwanzi vuba hanyuma ikomeze umurongo witerambere.mrc

  3. Zelensky yatangaje ko Ukraine izisubiza Crimea ifitwe n’u Burusiya, bidasabye ko ifashwa n’amahanga
    ubwo ntazuburusia nibashaka,akandikaga’nabigerageze arebe

  4. Zelensky yatangaje ko Ukraine izisubiza Crimea ifitwe n’u Burusiya, bidasabye ko ifashwa n’amahanga
    ubwo ntazuburusia nibashaka,akandikaga’nabigerageze arebe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *