Umuyobozi wungirije w’ingabo z’igihugu cya Kenya, Lt. Gen. Francis Ogolla yatangaje kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 22 Kanama, iyoherezwa ry’Ingabo za Kenya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu mutwe udasanzwe ushinzwe gutabara byihuse wa Monusco.
Nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru cya leta muri Kenya (KBC), abasirikare barenga 200 ba KDF bazaba bagize itsinda ryo gutabara byihuse (QRF) bagejejwe ku birindiro bya Embakasi nyuma yo gukora amahugurwa akomeye y’amezi 5 mbere yo koherezwa mu butumwa.
Amakuru amwe avuga kandi ko itsinda ry’ingabo zishinzwe gutabara byihuse (QRF) rizakomeza gushyira mu bikorwa inshingano za MONUSCO zo kurandura imitwe yitwaje intwaro itandukanye mu rwego rwo gushyigikira ingabo za Congo mu burasirazuba bw’igihugu.
Kuwa Mbere, Umugaba wungirije w’Ingabo za Kenya, Lt.Gen. Francis Ogolla yashishikarije ingabo ze kuzakomeza ibikorwa by’intangarugero byakozwe n’abababanjirije bagaragaza ubunyangamugayo, ubunyamwuga na disipulini.
Yasabye kandi itsinda kurinda abaturage no gushaka amahoro hakurikijwe amahame y’Umuryango w’Abibumbye.
Ati: “Mu myaka yashize, Kenya yohereje ingabo mu butumwa butandukanye bwo kubungabunga amahoro kandi yashimiwe ubutwari n’ubunyamwuga. Mu gihe mugiyeyo, muzarinde isura ya Kenya kuko udahagarariye KDF gusa ahubwo n’igihugu cyose “.


