Kuri uyu wa Gatatu, Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwa Thailand rwahagaritse Minisitiri w’intebe, Prayuth Chan-ocha, ku mirimo ye nyuma yo gufata icyemezo cyo kumva icyifuzo cyo gusuzuma manda ye y’imyaka umunani yemerewe n’amategeko.
Urukiko rwatangaje icyemezo cyarwo mu itangazo ryohererejwe itangazamakuru. Ntibyamenyekanye igihe ruzatangira icyemezo cya nyuma ku cyifuzo cyazanywe n’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko igihe Prayuth yamaze ari umuyobozi w’umutwe w’abasirikare bahiritse ubutegetsi gikwiye kubarwa ku gihe cye cy’imyaka umunani giteganywa n’itegeko nshinga.
Biteganijwe ko Minisitiri w’intebe wungirije Prawit Wongsuwan amusimbura by’agateganyo, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi muri guverinoma mu ntangiriro z’iki cyumweru nk’uko iyi nkuru dukesa France24 ivuga.
Uwahoze ari umuyobozi w’ingabo, Gen. Prayuth, yafashe ubutegetsi mu 2014 ubwo yayoboraga ihirikwa rya guverinoma yatowe. Yabaye minisitiri w’intebe w’umusivili mu 2019 nyuma y’amatora yabaye binyuze mu itegeko nshinga ryateguwe n’igisirikare.
Ishyaka nyamukuru ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryasabye Urukiko rw’Itegeko Nshinga gusuzuma manda ye y’imyaka umunani yemerewe n’amategeko, rivuga ko agomba kuva ku mirimo ye muri uku kwezi kubera ko igihe yamaze nk’umuyobozi wahiritse guverinoma kigomba kubarwa muri manda ye.
Impaka nizo ziheruka mu gihugu cyagiye kigaragaramo imvururu za politiki mu gihe cy’imyaka igera kuri makumyabiri, harimo ihirikwa ry’ubutegetsi bubiri n’imyigaragambyo ikaze, bitewe ahanini no kurwanya uruhare rw’igisirikare muri politiki ndetse n’ibisabwa n’abantu benshi bifuza kurushaho guhagararirwa muri politiki.
Amatora rusange muri iki gihugu gifite umwami ateganijwe muri Gicurasi umwaka utaha.


