Ambasaderi wa Ukraine i Vatican yanenze Papa Fransisiko kubera kugereranya Darya Dugina, umukobwa w’umwe mu bagabo bavuga rikijyana mu Burusiya bivugwa ko ari inshuti ya Perezida Putin, nk’inzirakarengane y’intambara.
“Inzirakarengane zishyura intambara,” ibi byatangajwe n’Umushumba wa Kiliziya Gaturika mu iteraniro rusange ryo kuri uyu wa Gatatu, avuga ko “uriya mukowa ubabaje wajugunywe mu kirere na bombe yari munsi y’intebe y’imodoka i Moscow”.
Dugina yishwe na bombe yari iteze mu modoka yari atwaye kuwa Gatandatu ushize nimugoroba. U Burusiya bwashinje Ukraine kuba inyuma y’ubu bwicanyi ariko irabihakana.
Abinyujije kuri twitter nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga, Ambasaderi wa Ukraine I Vatican, Andrii Yurash, yavuze ko amagambo ya Papa ababaje.
Ati “ Bishoboka bite kuvuga ko umwe mu bacurabwenge b’ingengabitekerezo ya mpatsibihugu y’u Burusiya ari inzirakarengane?”
Yurash yavugaga Dugina utaratinyaga gushyigikira igitero cy’u Burusiya kuri Ukraine mu busesenguzi yakoreraga kuri televiziyo y’igihugu.
Yaboneyeho kongera, nta bimenyetso atanze, kwemeza ko Dugina yishwe na guverinoma y’igihugu cye aho kuba Ukraine.



2 Responses
Ambasaderi wa Ukraine i Vatican yanenze ibyatangajwe na Papa ku rupfu rwa Darya Dugina
Uburusiya bwakoze ibishiboka bukamena umitwe Zaninsya
Ambasaderi wa Ukraine i Vatican yanenze ibyatangajwe na Papa ku rupfu rwa Darya Dugina
Uburusiya bwakoze ibishiboka bukamena umitwe Zaninsya