Muri iyi minsi abagore n’abakobwa badafite amavangingo cyangwa batanyara bakomeje kwifashisha imiti ya gihanga ituma banyara kugira ngo babashe gushimisha abakunzi ba bo.
Ubundi ubu buryo n’uburyo busigaye bukundwa n’abagabo muri iyi minsi, bityo umukobwa utanyara bikamutera ipfunwe kuko usanga ahura cyagwa ashakana n’umugabo rimwe na rimwe ugasanga barapfa ko ntamavangingo azana (atanyara), yewe hari n’ababita ba Mukagatare mu rwego rwo kubanenga.

Kutamerana neza n’abakunzi ba bo mu buriri bituma abakobwa n’abadamu bajya gushaka imiti ituma bagira amavangingo
Ibi bituma abakobwa n’abadamu benshi bashakisha uburyo babona ayo mazi kugira ngo babashe gushimisha abakunzi ba bo mu mibonano mpuzabitsina.
Ni koko birakwiye ko iyo umuntu yumva atameze neza ashobora kujya kwa muganga bakamwitaho, ariko ibibyo bimaze kuba ikibazo kuko abenshi bagenda bagana iy’abaganga ba gihanga.
Benshi mu bagore bayikoresheje bari nubira ko imeze nk’imodoka kuko bahora bongeramo esanse, ibi bivuze ko iyi miti uyinywa, ukanyara koko, ariko imbogamizi nuko ayo mavangongo agera igihe akarangira bigasaba ko unywa indi kandi bemeza ko ihenda.

Amavangingo ni kimwe mubishobora gutera umunezero mu bakora imibonano mpuzabitsina
Ingaruka kubakoresha iyi miti ituma banyara nuko ku mugore cyangwa umukobwa uyikoresheje biba ngombwa ko buri byumweru bibiri ajya ayinywa.
Iyo yayinyoye agakora imibonano mpuza bItsina aranyara bidasanzwe, ku buryo ushobora gukeka ko ari inkari zisanzwe kandi Atari zo.
Ingaruka rero abagabo bahura nazo ni ukuba uryamana n’umukunzi wawe amavangingo yuzuye ku buryo bibasaba no guhindura uburyamo kubera gutoha nyamara ejo wakongera ukumva byanze neza yabaye mu kagatare nkuko babivuga, wabyihanganira ariko kubyihanganira inshuro 5 mu gihe yaba atarabona amafanga yo gusubira kugura imiti byaba ari ikibazo.
Gusa ikindi cyongeyeho nuko usanga rimwe na rimwe ayo mavangingo amusohokamo aba adahumura neza nkuko byemezwa na benshi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


