Meya Rubingisa yahaye ikaze abitabiriye ubu bukangurambaga

Ubukangurambaga bwa Laboratwari y’igihugu bwakomereje mu mujyi wa Kigali

Sangiza iyi nkuru

Ubukangurambaga bwo kumenyekanisha serivisi za Laboratwari y’igihugu y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, RFL, bwakomereje mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa 24 Kanama 2022.

Ni igikorwa cyabereye muri Kigali Convention Center, kiyoborwa n’Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col. Dr Karangwa Charles, cyitabirwa n’abo mu nzego zitandukanye z’igihugu barimo Meya w’Umujyi wa Kigali, Dr Pudence Rubingisa, abashinzwe umutekano, abagenzacyaha, abashinjacyaha n’abanyamategeko.

Dr Karangwa yasobanuriye abitabiriye ubu bukangurambaga serivisi zose za RFL, ndetse n’ibyo iyi Laboratwari iteganya gukora hagamijwe gufasha abakenera serivisi zayo kubona ubutabera buboneye.

Nyuma yo gutanga ibi bisobanuro, Dr Karangwa yakiriye ibitekerezo, ibyifuzo ndetse n’ibibazo bitandukanye.

Ubu bukangurambaga bwatangiriye mu ntara y’Amajyaruguru, akarere ka Musanze tariki ya 17 Kanama 2022, bukomereza mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo na Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba tariki ya 19 n’iya 22 Kanama. Hatahiwe intara y’Iburasirazuba.

Dr Karangwa asobanura ko gahunda yo gukorera ubu bukangurambaga mu nzego z’ubuyobozi nirangira, izakomereza mu baturage, kugira ngo barusheho kumenya serivisi za RFL.

Meya Rubingisa yahaye ikaze abitabiriye ubu bukangurambaga
Meya Rubingisa yahaye ikaze abitabiriye ubu bukangurambaga

Lt Col. Dr Karangwa asobanura serivisi za RFL
Lt Col. Dr Karangwa asobanura serivisi za RFL

Bari bateze amatwi banandika ibisobanuro bahabwaga kuri izi serivisi
Bari bateze amatwi banandika ibisobanuro bahabwaga kuri izi serivisi

Ubwo igikorwa cyari kirangiye, bafashe ifoto y'urwibutso
Ubwo igikorwa cyari kirangiye, bafashe ifoto y’urwibutso

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *