Abiy Ahmed yakiriye umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen. Kainerugaba

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yakiriye umuhungu wa Perezida wa Uganda usanzwe ari n’Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, kuri uyu wa 24 Kanama 2022.

Lt Gen. Kainerugaba wari waherekejwe n’itsinda ry’abantu batatu yatangaje ko yagiranye na Abiy Ahmed ikiganiro cyari gifite intego yo gushakira ibisubizo amakimbirane ari muri Ethiopia.

Yagize ati: “Mu gitondo itsinda ryacu ryagiranye ikiganiro cyiza kandi gitanga umusaruro na Abiy Ahmed Ali, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia. Dutekereza ko ibisubizo by’ibibazo bya Afurika biva muri Afurika. Mfite icyizere ko amakimbirane yo muri Ethiopa azabonerwa umuti. Imana ihe Afurika umugisha!”

Mu minsi yashize, Lt Gen. Kainerugaba yabaye nk’ukuruye umwuka mubi hagati ya Uganda na Ethiopia, ubwo yatangazaga ko ashyigikiye abo muri Tigray bafite umutwe witwaje intwaro wa TPLF uhanganye n’ingabo za Ethiopia.

Iki kibazo cyiyongereyeho icyatewe na raporo yasohotse yashinjaga Uganda gufasha TPLF, yifashishije abasirikare barimo Lt Gen. Kainerugaba. Raporo yatewe utwatsi na Leta ya Uganda, igaragaza ko yuzuyemo ibinyoma bigaragarira buri wese kubibona mu buryo bworoshye.

Lt Gen. Kainerugaba yageze muri Ethiopia tariki ya 21 Kanama. Yavuze ko yagiye gushakira umuti ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *