Gen Elly Tumwine wigeze kuba Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, yitabye Imana nyuma y’igihe arembye.
Inkuru y’urupfu rw’uyu mujenerali w’inyenyeri enye rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022.
Mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga hari hakwirakwiye amakuru y’uko Gen Tumwine yaba yashizemo umwuka, gusa umuryango we uza kuyanyomoza uvuga ko akirwana n’ubuzima i Nairobi aho yari arwariye.
Aha i Nairobi yari amaze ibyumweru bibiri arwariye ni ho yaguye kuri uyu wa Kane, afite imyaka 68 y’amavuko.
Urupfu rwe rwemejwe n’abo mu muryango we bavuze ko mu gihe yari amaze i Nairobi “ubuzima bwe bwakomeje kuba bubi kugeza muri iki gitondo ubwo yashiragamo umwuka.”
Mbere y’uko Tumwine ajyanwa i Nairobi, yari arwariye mu bitaro bya Kampala aho yari yajyanwe ikitaraganya nyuma yo kwitura hasi ubwo yari mu bukwe.
Umuryango we watangaje ko yazize kanseri y’ibihaha.
Gen Elly Tumwine uri mu basirikare batangije urugamba rwo kubohora Uganda, yabaye Minisitiri w’Umutekano w’iki gihugu hagati ya 2018 na 2021.
Gen Elly Tumwine yavutse ku wa 12 Mata mu 1954, avukira ahitwa i Burunga ho mu karere ka Mbarara.
Amashuri ye yayize mu Ishuri Ribanza rya Burunga, iryisumbuye rya Mbarara ndetse na Koleji ya Mutagatifu Henry; mbere yo gukomereza amasomo muri Kaminuza ya Makerere aho yarangirije amasomo mu 1977. Muri Makerere yigaga ubugeni.
Gen Tumwine kandi yitabiriye amasomo ya Ofisiye mu Ishuri rya Gisirikare rya Tanzania, anitabira amasomo y’abayobozi bakuru mu ngabo muri Uganda Senior Command and Staff College i Kimaka ho muri Jinja aho yarangirije amasomo mu 2005 ari mu ba mbere barangirije muri ririya shuri.
Urugendo rw’Igisirikare
Mu 1978 ni bwo Gen Elly Tumwine yaretse akazi ko kuba umwarimu yakoraga, yinjira mu mutwe w’inyeshyamba za FRONASA zari ziyobowe na Yoweri Museveni, mu rwego rwo kurwanya ubutegetsi bwa Idi Amin.
Mu 1981 ubwo Museveni yinjiraga iy’ishyamba mu rugamba rwo kubohora Uganda binyuze mu nyeshyamba za NRA, Gen Elly Tumwine ari mu bajyanye na we.
Bivugwa ko ari we warashe isasu rya mbere ryasize NRA ihiritse ku butegetsi Milton Obote mu 1986. Muri urwo rugamba rwa NRA na UNLA, Tumwine yakomeretse bikomeye mu isura bituma atakaza ijisho rimwe.
Mu 1984 Tumwine yagizwe na Perezida Museveni Umukuru w’Igisirikare, amarana uwo mwanya imyaka itatu mbere yo gusimburwa na Gen Salim Saleh.
Nk’umusirikare kandi yabaye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igisirikare mu 1989; Umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe umutekano wo hanze y’igihugu (ESO) kuva 1994 kugeza 1996; Umujyanama wa Perezida Museveni kuva 1996 kugeza 1998 n’umuyobozi wa komisiyo ishinzwe ubujurire bukuru kuva 1986 kugeza 1999.
Yabaye kandi uhagarariye UPDF mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda kuva 1986.
Muri Nzeri 2005, Tumwine yazamuwe mu ntera agirwa Jenerali muri UPDF, maze ahabwa inshingano zo kuyobora urukiko rukuru rwa Gisirikare rwa Uganda.
Ku wa mbere 16 Gicurasi 2022, Tumwiine yari mu bajenerali 34 basezerewe muri UPDF bajya mu kiruhuko cy’izabukuru.


