Perezida Paul Kagame guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga, ategerejwe mu ntara z’amajyepfo n’Uburengerazuba mu ruzinduko rugomba kumara iminsi ine.
Byitezwe ko kuva kuri uyu wa Kane kugeza ku Cyumweru Umukuru w’igihugu agomba kugenderera abatuye mu turere twa Ruhango, Nyamagabe na Nyamasheke.
Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame byitezwe ko azanagirana ibiganiro n’abavuga rikijyana bo mu Ntara y’Amajyepfo bazahurira na we i Huye ndetse n’abo mu Ntara y’Iburegerazuba bazahurira i Rusizi.
Muri uru ruzinduko binateganyijwe ko Umukuru w’Igihugu azasura Nyiramandwa Rachel, umukecuru w’imyaka 110 w’i Nyamagabe.
Nyiramandwa abenshi bakunze kwita ‘Umukecuru wa Perezida’ bitewe n’uburyo bombi buzuzanya, yaherukaga guhura n’Umukuru w’Igihugu muri 2019 ubwo yasuraga akarere ka Nyamagabe.
Mu Karere ka Karongi ho byitezwe ko Perezida Kagame azasura uruganda rw’icyayi rwa Rugabano rufite ubushobozi bwo gutungaya icyayi kingana n’ibilo 1.000.000 ku mwaka.
Ni bwo bwa mbere Perezida Paul Kagame agiye kugenderera abaturage akaganira na bo kuva muri 2020, ubwo icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu Rwanda bigatuma abantu batongera guhurira hamwe mu rwego rwo kwirinda ko bakwanduzanya.
Muri uru ruzinduko rwe mu ntara y’amajyepfo n’iy’Uburengerazuba byitezwe ko azanagezwaho ibibazo by’abaturage mu rwego rwo kubiha umurongo.


