Sadate kuri Depite Habineza: Icyaha cyo gusebanya ntikikibaho mu mategeko y’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Sadate Munyakazi wabaye Perezida wa Rayon Sports nyuma yo kwibasira umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, avuga ko icyaha cyo gusebanya kitakibaho mu mategeko y’u Rwanda.

Sadate yibasiriye Depite Habineza nyuma y’aho uyu munyapolitiki atangarije ko ishyaka rye Democratic Green Party of Rwanda ryifuza ko Leta yagirana ibiganiro n’abayirwanya barimo imitwe yitwaje intwaro, havuyemo ‘abakoze jenoside’.

Tariki ya 11 Kanama 2022, Sadate yashyize hanze ifoto yahimbwe nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’Inteko, Nzeyimana Cleophas, igaragaza uyu mudepite asinziriye mu ngoro y’Inteko, yongeraho amagambo amwandagaza.

Yagize ati: “Ariko ubu tuzajya turwana no kutarenza tariki 15 za buri kwezi tutarasora, niturenza turwane n’amande yiyongeraho kugira ngo izo mbaraga abandi baziryamemo barekure imyuka mibi hasi no hejuru?! Oya u Rwanda ntiturarengwa kugera aho, Frank Habineza nakure imisuzi aho.”

Depite Habineza yari yatangaje ko ari gutekereza niba yarega Sadate mu rwego rw’ubugenzacyaha, kuko ngo amagambo yamuvuzeho arimo kurengera, urwango rukomeye n’ubugome kandi “yishe itegeko”.

Sadate mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba RadioTV1 kuri uyu wa 25 Kanama, yasobanuye ko Depite Habineza atari gutanga igitekerezo cy’uko “Leta yaganira n’abajenosideri bahekuye u Rwanda” hanyuma akambikwa imidali y’ishimwe.

Abajijwe ijambo ‘imisuzi’ yashyize mu butumwa bwibasira Depite Habineza, Sadate yasubije ko gusura ari ibisanzwe ku muntu wasinziriye. Ati: “Kuba navuga ngo Sadate cyangwa se KNC yasuze, ni ibintu biri normal.”

Sadate yabajijwe niba ageze mu rukiko, yatanga ikimenyetso cy’uko iki gikorwa cyabaye, asubiza ati: “Ahubwo ikibazo cyaba, ese yabasha gupuruvinga (prove) yuko atabikora? Kuko njyewe ndi imbere y’umucamanza muri code penal ntabwo ari njye utanga ibimenyetso ahubwo uwo undega ni we utanga ibyo bimenyetso, akavuga ati ‘njyewe ndi ikivejuru, sinjya nsura.”

Yakomeje yibutsa ko icyaha cyo gusebya abayobozi kitakiba mu mategeko. Ati: “Ariko niba abikora, uze gusoma itegeko, uretse ko n’icyaha cyo gusebanya kitakibaho mu mategeko y’u Rwanda, ariko kera rikibaho, ntabwo ikintu umuntu ashobora kuba yakora kukivuga byafatwaga nko gusebanya.”

Sadate kandi avuga ko kuba Depite Habineza yasinzira atari ikibazo kuko na we yigeze gusinzira atwaye imodoka, ayita hirya y’umuhanda. Ati: “Ahubwo biterwa n’aho umuntu yasinziririye wenda.”

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Sadate kuri Depite Habineza: Icyaha cyo gusebanya ntikikibaho mu mategeko y’u Rwanda
    Abegereye Sadate cyane cyane inshutize zahafi mwareba Niba ntakibazo cyo mu mutwe afite kuko umuntu muzima mukuru ntabwo ntabwo yakwandagaza umudepite watowe nabaturage bene akakageni niba akosheje kuko ntawe udakosa cyangwase mudahuje imyumvire ,cyangwa ibitekerezo yakosorwa mukinyabupfura

    Mugire amahoro

  2. Sadate kuri Depite Habineza: Icyaha cyo gusebanya ntikikibaho mu mategeko y’u Rwanda
    Abegereye Sadate cyane cyane inshutize zahafi mwareba Niba ntakibazo cyo mu mutwe afite kuko umuntu muzima mukuru ntabwo ntabwo yakwandagaza umudepite watowe nabaturage bene akakageni niba akosheje kuko ntawe udakosa cyangwase mudahuje imyumvire ,cyangwa ibitekerezo yakosorwa mukinyabupfura

    Mugire amahoro

  3. Sadate kuri Depite Habineza: Icyaha cyo gusebanya ntikikibaho mu mategeko y’u Rwanda
    Icyiza Ni ukuvuga ibitagenda kurusha kubiceceka,Sadate nta kosa yakoze ntibakajye bakina nimisoro y’abanyarwanda Kandi ntampamvu yo kugirana ibiganiro n’ibigarasha.

  4. Sadate kuri Depite Habineza: Icyaha cyo gusebanya ntikikibaho mu mategeko y’u Rwanda
    Icyiza Ni ukuvuga ibitagenda kurusha kubiceceka,Sadate nta kosa yakoze ntibakajye bakina nimisoro y’abanyarwanda Kandi ntampamvu yo kugirana ibiganiro n’ibigarasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *