Ukraine iravuga ko igitero cya roketi cy’u Burusiya ahategerwa gari ya moshi cyahitanye abantu 25, ku munsi wuzuza amezi atandatu ashize ibitero by’u Burisiya bitangijwe kuri Ukraine.
Abayobozi bavuga ko batanu mu bahitanywe n’igitero cyabereye mu mujyi wa Chaplyne mu burasirazuba bahiriye mu modoka kugeza bapfuye. Abahungu babiri bafite imyaka itandatu na 11 nabo bishwe.
Perezida Volodymyr Zelensky yatangaje iki gitero hagati mu nama y’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye. Abandi 31 bakomeretse nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Kugeza ubu u Burusiya ntacyo buratangaza.
Moscou yahakanye inshuro nyinshi kwibasira ibikorwa remezo bya gisivili. Kuri uyu wa Kane, Komiseri ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu Muryango w’Abibumbye, Michelle Bachelet, yahamagariye Perezida w’u Burusiya guhagarika ibitero kuri Ukraine.
Perezida Zelensky yavuze ko yamenye igitero cyagabwe mu Mujyi wa Chaplyne, mu karere ka Dnipropetrovsk, ubwo yiteguraga kuvugana n’Akanama k’Umutekano ka Loni, yongeraho ati: “Uku ni ko Burusiya bwiteguye inama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano.”


