Perezida Kagame yijeje abanya-Ruhango kubishyura umwenda amaze imyaka 5 ababereyemo

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yijeje abaturage b’akarere ka Ruhango kubishyura umwenda amaze imyaka itanu ababereyemo, nyuma yo kumutora neza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2017.

Umukuru w’Igihugu yahaye abanya-Ruhango iri sezerano kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kanama, ubwo yagiriraga uruzinduko muri muri aka karere.

Ni mu ruzinduko rw’iminsi ine ari kugirira mu ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba.

Perezida Kagame yabwiye abanya-Ruhango ko abashimira kuba barubahirije ibyo basezeranye bakamutora neza, ku buryo byanatumye abajyamo umwenda.

Ati: “Mwaratoye kandi mutora neza ndetse munshyiramo umwenda, nsigarana umwenda wanyu.”

Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage b’akarere ka Ruhango ko atashoboye kubishyura umwenda wose yabagiyemo, gusa abizeza ko azawishyura nyuma yo kugaragazwa n’ubuyobozi bw’akarere.

Mu bibazo umuyobozi w’akarere ka Ruhango yagaragarije Umukuru w’Igihugu nk’ibikwiye kwitabwaho harimo icy’amazi kariya karere gafite ku kigero cya 68%, gusa hakaba hari imirenge irimo uwa Ntongwe na Kinihira amazi ari ku kigero cya 37%.

Meya kandi yagaragaje ko akarere ayoboye byibura gakeneye imihanda itatu ya kaburimbo mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza rw’abaturage, gufasha akarere ka Ruhango kubona uburyo bwagutse bwo kuvomerera imyaka mu rwego rwo guhangana n’izuba riva mu gice cy’Amayaga ndetse no gufasha kariya karere kubona ishuri ryigisha ubumenyingiro riri ku rwego rwa Kaminuza.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko bidakwiye ko Ruhango igira amazi ku kigero cya 68% kuko akiri make cyane, yizeza abaturage ko Leta ibabereyemo umwenda wo kubizamura byibura bikagera hagati ya 80 na 90%.

Yunzemo ati: “Uwo mwenda rero rwose numva ntarashoboye kuwishyura bihagije. Hari umwenda rero ku bireba Guverinoma no kubindeba, ngomba gukora ibishoboka byose kugira ngo uwo mwenda wishyurwe.”

Perezida Kagame cyakora cyo yibukije abatuye Ruhango ko kugira ngo Leta ibishyure umwenda ibabereyemo na bo hari icyo basabwa.

Yavuze ko mu byo basabwa harimo gukora cyane, atanga urugero rw’uko mu gihe Leta yaba ibahaye ubufasha mu buhinzi bwabo na bo bakwiye gukora cyane kugira ngo umusaruro wiyongere.

Yibukije abanya-Ruhango kandi ko banakwiye gusigasira ibikorwaremezo Leta izabaha mu rwego rwo kubirinda kononekara.

Umukuru w’Igihugu kandi yijeje abatuye kariya karere ko Leta igomba gukora uko ishoboye kugira ngo ifu itunganywa n’uruganda rwa Kinazi igomba kuva kuri 50% by’ubushobozi bwarwo byibura ikagera kuri 80%, mu rwego rwo guhaza isoko ry’u Rwanda ndetse n’iryo mu mahanga ariko nanone abahinzi bakabona uko bagurisha umusaruro mwinshi w’imyumbati.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *