Jimmy Gatete ategerejwe i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu Jimmy Gatete wakanyujijeho mu kipe y’igihugu ‘Amavubi’, ategerejwe i Kigali hano mu Rwanda aho agomba kugera hano mu Rwanda mu Ukwakira.

Jimmy Gatete azaba aje muri gahunda yo gutegura igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago kigomba kubera mu Rwanda.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’abahoze bakina ruhago ku Isi ryasinyanye amasezerano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yo gutegura igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina ruhago.

Biteganyijwe ko ririya rushanwa rizabera mu Rwanda muri Nyakanga 2024.

Mu rwego rwo kuritegura, biteganyijwe ko bamwe mu bakanyujijeho muri ruhago barimo Jimmy Gatete bagomba kuza i Kigali hagati y’itariki ya 12 n’iya 14 Ukwakira, mu rwego rwo gutegura imigendekere yaryo.

Abandi byaraye byemejwe ko bazaba bari hamwe n’uriya wahoze ari rutahizamu wa APR FC na Rayon Sports harimo abanya-Caméroun Roger Milla na Patrick Mboma, umufaransakazi Laura Georges, umunya-Sénégal Khalilou Fadiga ndetse n’umunya-Ghana Anthony Baffoe.

Gatete Jimmy utegerejwe i Kigali yibukirwa na benshi ku bitego yatsinze muri 2003 Amavubi akina na Black Stars ya Ghana cyo kimwe n’Imisambi ya Uganda, biyafasha kwitabira Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia muri 2004.

Ni cyo gikombe cya Afurika rukumbi Amavubi y’u Rwanda yitabiriye mu mateka yayo.

Kuri ubu uyu munyabigwi ni umwe mu bakumbuwe cyane ku butaka bw’u Rwanda, dore ko atakunze kubukandagiraho kuva asezeye umupira w’amaguru mu myaka irenga icumi ishize ahagaritse gukina ruhago.

Uyu mugabo kuri ubu wibera muri Amerika, mu mwaka ushize yahuriye n’Ikipe ya AS Kigali i Kinshasa aho yari yagiye mu bikorwa by’ubucuruzi, bizamura urukumbuzi rwinshi mu mitima y’Abanyarwanda bacyifuza kumubona.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *