Amatora y’umukuru w’igihugu ya 2022 muri Kenya yakozwemo uburiganya mbere y’itariki ya 9 Kanama binyuze mu bantu 21 barimo abanyamahanga 19 n’Abanyakenya babiri, bari bafite ikoranabuhanga ry’ikigo cy’amatora, nk’uko byatangajwe n’umukandida wa Azimio, Raila Odinga, na mugenzi we biyamamazanye, Martha Karua, mu rukiko.
Raila Odinga na Martha Karua bongeraho ko ubu buriganya bwatangiye muri Werurwe 2022 binyuze mu kwinjira no kwangiza gahunda za komisiyo yigenga ishinzwe amatora (IEBC) bikozwe n’abanyamahanga.
Badatanze amazina y’abantu bivugwa ko bagize uruhare muri ubu buriganya, Odinga na Karua bavuga ko kwivanga kw’abo banyamahanga kwatumye ibyavuye mu matora bihinduka ndetse bihindura amakuru y’ibikoresho ku munsi w’amatora birangira William Ruto atangajwe nka Perezida watowe.
Abareze bavuga ko abantu 21, batari abakozi ba IEBC, bahinduye imibare n’ibyavuye mu matora byakusanyijwe n’abayoboye amatora, bityo bikabangamira ubusugire bw’amatora nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ikomeza ivuga.
Ati: “Hariho gahunda ihamye kandi y’uburiganya yateguwe yo kwivanga no gutesha agaciro ubusugire, icyizere n’umutekano by’amatora ya perezida. Kwivanga kwari kugamije guhindura ibyavuye mu matora ya perezida ”.
Mu cyifuzo gitegereje icyemezo cy’Urukiko rw’ikirenga, aba bombi bakomeje kuvuga ko ibikoresho by’amatora bya IEBC, na sisitemu yayo byinjiwemo.
Ibyaha by’amatora
Inyandiko y’impapuro 45 yashyizweho umukono na Madamu Karua ivuga ko Umuyobozi wa IEBC, Wafula Chebukati, na we yakoze ibyaha 12 bijyanye n’amatora no kutubahiriza amahame y’imyitwarire.
“Bwana Chebukati ku giti cye yakomeje gusiba no kohereza impapuro zitandukanye zerekana ibyavuye mu matora, Ifishi ya 34A, 34B na 34C ndetse na nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora bya nyuma ku ya 15 Kanama 2022, nk’uko byagaragajwe no gukoresha ibyangombwa bye mu kwinjira muri sisitemu ya IEBC, ”
Impapuro z’urukiko zerekana ishingiro ry’ikirego ni isesengura ry’ibikoresho bya elegitoroniki byafatanywe Abanya-Venezuela batatu batawe muri yombi ku ya 21 Nyakanga bafatiwe ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta. Isesengura ryakozwe n’ubuyobozi bw’ubugenzacyaha.



2 Responses
Kenya: Odinga na Karua babwiye urukiko ko hari abanyamahanga bagize uruhare mu byavuye mu matora
Turindire dutege aho bizarangirira.
Kenya: Odinga na Karua babwiye urukiko ko hari abanyamahanga bagize uruhare mu byavuye mu matora
Turindire dutege aho bizarangirira.