Lubumbashi: Umugabo yashatse gushyingira umugore we undi mugabo yiyita nyirarume ku 4000$

Sangiza iyi nkuru

Mu Mujyi wa Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga, mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, haravugwa agashya k’umugabo wafashe icyemezo cyo guha umugore we undi mugabo ngo bashyingiranwe ku madolari 4000.

Amakuru agera ku rubuga Actu7.cd dukesha iyi nkuru, aravuga ko uwo mugabo yigize nyirarume w’umugore we akamushyingira undi mugabo wari uturutse mur Afurika y’Epfo aje kurongora uwo mugore bari baramenyaniye ku mbuga nkoranyambaga.

Igihe yari afite muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyari gito kubera akazi yari afite muri Afurika y’Epfo biba ngombwa ko yifuza ko yarongora byihuse agasubirayo.

Nyuma ariko, yaje kumenya ko yapangiwe bituma arakarira uwo mugore habura gato ngo bashyingiranwe.

Muri video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaramo umuryango w’umugabo wibasira umugore nawe agerageza guhakana ko hari uruhare yagize muri ubwo butekamutwe.

Amakuru ya nyuma agera ku rubuga dukesha iyi nkuru, avuga ko imiryango yombi yatandukanye nabi ubukwe bwari bwiteguwe butabaye umugabo agasubirana umugore we.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *