Minisiteri y’ingabo y’u Bwongereza ivuga ko umubare w’agateganyo w’abimukira binjiye mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto guhera muri Mutarama 2022 kugeza tariki ya 22 Kanama, ari 22,670.
Abinjira muri ubu buryo butemewe guhera muri Mutarama ni bo barebwa n’amasezerano y’abimukira n’iterambere ry’ubukungu guverinoma y’u Rwanda yagiranye n’iy’u Bwongereza muri Mata 2022.
Iyi Minisiteri isobanura ko tariki ya 22 Kanama honyine, mu Bwongereza hinjiye abimukira 1,295. Ni wo mubare munini w’abinjiye bakoresheje ubwato buto kuva mu 2018 nk’uko ikinyamakuru Sky News cyabitangaje.
Bigaragara ko umubare w’abimukira bazinjira mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto bashobora kuba benshi muri uyu mwaka, ugereranyije n’uw’2021, kuko icyo gihe hinjiye 28,526.
Ubwo aya masezerano y’imyaka 5 yari amaze gusinyirwa i Kigali, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson wari i London, yasobanuye ko muri iki gihe u Rwanda ruzaba rufite ubushobozi bwo kwakira ibihumbi n’ibihumbi by’abimukira.
Ntibizwi niba u Rwanda ruzakira aba bose bamaze kwinjira mu Bwongereza muri uyu mwaka n’abandi bashobora kwinjirayo, gusa u Bwongereza buravugwaho kugirana ibiganiro n’ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika, kugira ngo na byo bizajye bibakira.
Mu gihe ibiganiro by’u Bwongereza n’ibindi bihugu byaba birimbanyije, haracyari imbogamizi y’uko gahunda yo gutangira kohereza aba bimukira yaburijwemo by’agateganyo muri Kamena 2022, bitewe n’ibirego by’abarwanya aya masezerano byagejejwe mu nkiko.


