Perezida Paul Kagame uri mu karere ka Nyamagabe, yasuye Nyiramandwa Rachel; umukecuru w’imyaka 110 y’amavuko utuye muri kariya karere.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Perezida Kagame yasuye uyu mukecuru iwe mu rugo, mbere yo guhurira n’abatuye i Nyamagabe i Nyagisenyi.
Nyiramandwa wasuwe n’Umukuru w’Igihugu, yamenyekanye cyane mu 2010 ubwo yahuraga na Perezida Kagame bwa mbere, agacishamo akamwongorera.
Uyu mukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri ubu atuye mu Kagari ka Ngiryi mu Murenge wa Gasaka.
Nyuma yaho, Nyiramandwa yongeye guhura na Perezida Kagame mu 2017 naho ubwa gatatu bahura mu 2019. Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yabaga yasuye abaturage mu Karere ka Nyamagabe.
Uyu mukecuru uzwi nk”umukecuru wa Perezida”, akunze kuvuga imyato Perezida Kagame kubera ibyo amaze kumugezaho birimo kuba yaramwubakiye ndetse akanamuha inka zimuha amata yo kunywa ndetse akanasagurira isoko.
Aheruka kubwira ikinyamakuru IGIHE ko ashimira Perezida Kagame avuga ko ari we akesha imibereho myiza.
Ati: “Aho dusigariye twebwe abacitse ku icumu, Intore izirusha Intambwe yaradutambukije aduheka mu mugongo n’ubu aracyaduhetse. Aduha amahoro akajya atwibutsa abacu, aduha imfashanyo n’ubu aracyaziduha, imfashanyo ndayibona none reba aho yanyubakiye. Iyo atampa amata simba ndiho, iyo atanyicaza aheza simba ndiho.”
Uyu mukecuru akunze kuvuga ko yumva akeye kubera umukuru w’Igihugu, kandi ko azataha neza igihe cye nikigera.



2 Responses
Perezida Kagame yasuye inshuti ye Nyiramandwa wamutumiye iwe
Woooooooow.Imana ihe umugisha president wa Repuburika rwose kuzirikana uyu mubyeyi.proud of him
????????????????????????????????????
Perezida Kagame yasuye inshuti ye Nyiramandwa wamutumiye iwe
Woooooooow.Imana ihe umugisha president wa Repuburika rwose kuzirikana uyu mubyeyi.proud of him
????????????????????????????????????