Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yategetse abayobozi gukemura mu cyumweru ikibazo cy’umuturage wo mu karere ka Nyanza warokotse jenoside yakorewe Abatutsi, batabikora bakazahura n’ibyago.
Ni mu gihe yaganiraga n’abaturage bo mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa 26 Kanama 2022, umunsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu ntara y’Amajyepfo, rwabimburiwe n’urwo yagiriye muri Ruhango ejo hashize.
Uyu mugore utivuze amazina, yasobanuye ko abari bagize umuryango yashatsemo biciwe muri jenoside ndetse n’umugabo we Niyonsaba Eugène bari barasezeranye imbere y’amategeko, asigarana abana babiri n’umuvandimwe w’umugabo we.
Uyu muvandimwe w’umugabo we ngo yafashe isambu bari bafite, ayiha Leta yubakamo gereza ya Nyanza, ariko amafaranga yahawe y’ingurane yose arayikubira, uyu muryango usigara mu bukene.
Ati: “Yafashe isambu haje iyimura ry’abaturage muri Nyanza, ayiha Leta, ni yo iyikoreramo gereza ya Nyanza. Ubu tubayeho nabi njye n’abana banjye ariko uwo mugabo wacu bamuhaye amafaranga y’ingurane y’iyo sambu. Yarayariye, arayafite, nta yo yampaye, tumerewe nabi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nkaba nagira ngo tube twarenganurwa njyewe n’abana banjye.”
Uyu mugore yabwiye Umukuru w’Igihugu ko yageze mu nzego zose akurikirana ikibazo cye n’abana be, guhera ku rw’Umudugudu kugera ku rukiko rwisumbuye i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, atsinda uyu mugabo witwa Musabyimana Emmanuel mu rubanza, ariko ntiyaha uyu muryango ingurane.

Perezida Kagame yabajije Meya w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, icyo yakoze kuri iki kibazo, asubiza ko imitungo ya Musabyimana yashakishijwe kugira ngo ivanwemo amafaranga yo guha uyu muryango, ariko habura n’umwe umubaruyeho.
Umukuru w’Igihugu yabajije Meya Ntazinda niba Musabyimana we ahari, amusubiza ko ahari kandi atuye mu karere ka Gasabo, maze avuga ko uyu mugabo yakabaye afunzwe. Ati: “Yari akwiye kuba ari muri prison. Arakora iki? Ubwo arahari, nawe Meya urahari, ubwo byarangiriye aho?”
Perezida Kagame yabajije abayobozi niba usibye gukurikirana Musabyimana, uyu muryango wo kuntu wafashwa, Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice asubiza ko wahabwa ubufasha burimo kuwushakira inzu yo kubamo.
Umukuru w’Igihugu yahise ategeka aba bayobozi gukemura ikibazo cy’uyu muryango mu cyumweru kimwe, abamenyesha ko azakurikirana niba baragikemuye. Ati: “Hagire umuntu unkurikiranira, mu cyumweru kimwe ndaza kubaza iby’uriya uvuga kuriya, niba mutaragikemura, muraza kugira ibyago.”
Uruzinduko rwa Perezida Kagame ruzakomereza mu karere ka Nyamasheke.



2 Responses
Nyamagabe: Perezida Kagame yategetse ko ikibazo cy’uwarokotse jenoside gikemuka mu cyumweru kimwe
Uyu mugabo Musabyimana Emmanuel natwe dufatanye ikibazo yahuguje musaza wanjye witwa Niyitanga Placide bamaze imyaka baburana agatsindwa agora amushora mu manza nubu yamutwariye imashini ye na nubu bamubwira ko azishyurwa indishyi kugeza nubu ntacyo arabona n’imashini ntituzi irengero ryayo byanyuze no mu binyamakuru ariko nubu ntararenganurwa
Nyamagabe: Perezida Kagame yategetse ko ikibazo cy’uwarokotse jenoside gikemuka mu cyumweru kimwe
Uyu mugabo Musabyimana Emmanuel natwe dufatanye ikibazo yahuguje musaza wanjye witwa Niyitanga Placide bamaze imyaka baburana agatsindwa agora amushora mu manza nubu yamutwariye imashini ye na nubu bamubwira ko azishyurwa indishyi kugeza nubu ntacyo arabona n’imashini ntituzi irengero ryayo byanyuze no mu binyamakuru ariko nubu ntararenganurwa