fbmo83xxkaawfmj.jpg

U Buyapani bwiyemeje guha Afurika inkunga ya miliyari 30 z’Amadolari

Sangiza iyi nkuru

U Buyapani bwiyemeje gutanga inkunga ingana na miliyari 30 z’amadolari, agenewe ibihugu bya Afurika. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 27 Kanama 2022, mu rwego rw’Inama Mpuzamahanga ya Tokyo ku Iterambere rya Afurika (TICAD), ibera muri Tunisia kugeza kuri iki Cyumweru.

Iyi nama ya TICAD yari umwanya mwiza kuri Guverinoma y’u Buyapani kugira ngo buvuge bushyigikiye inkunga igamije gufasha ibihugu byinshi bya Afurika nk’uko iyi nkuru dukesha Afrik.com ivuga. Mu ijambo yavuze ariko atari mu nama imbonankubone, Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Fumio Kishida, yijeje ko inzego za Leta n’abikorera ku giti cyabo mu Buyapani zizatanga hafi miliyari 30 z’amadolari mu myaka itatu iri imbere.

Iyi nkunga, nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi wa Guverinoma y’u Buyapani, izakomeza mu myaka itatu iri imbere, “ireba ibice byinshi birimo iterambere ritangiza ikirere, ubuzima, uburezi, kongerera abakozi ubushobozi, ubuhinzi, no gukurura abashoramari cyane cyane mu bigo bitangiye vuba”. Tokyo yavuze ko ishaka “kuba umufatanyabikorwa wa Afurika ikura kandi igamije gukemura ibibazo”.

fbmo83xxkaawfmj.jpg

Minisitiri w’intebe w’u Buyapani yakomeje agaragaza ko igihugu cye “kizakurikiza inzira zacyo, kibanda ku bantu cyangwa abakozi kugira ngo bagere ku muryango nyafurika wihuta kandi ukomeye”. Iyi nama y’iminsi ibiri, ibaye ku nshur ya 8 yatangijwe ku mugaragaro hari abayobozi baturutse mu bihugu 48, barimo Perezida wa Tunisia, Kaïs Saïed, na mugenzi we wo muri Senegali, Macky Sall, usanzwe anayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Abitabiriye inama kandi barimo intumwa za Banki Nyafurika ishinzwe Iterambere, Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi, abahagarariye Banki y’Isi, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’Umuryango w’Abibumbye. Muri iyi nama, biteganijwe ko hazerekanwa imishinga 82, ifite agaciro ka miliyari 2.7 z’Amadolari.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *