Dr Uwera ni we uhagarariye u Rwanda muri iyi nama

RDC yagejeje ikibazo cyayo n’u Rwanda mu nama iri kubera muri Tunisia

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Sama Lukonde yagejeje ikibazo igihugu cye gifitanye n’u Rwanda ku bitabiriya inama mpuzamahanga y’u Buyapani yita ku itarambere rya Afurika, TICAD8, iri kubera muri Tunisia guhera kuri uyu wa 28 Kanama 2022.

Byemejwe n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, wagize ati: “Tunis, avuga ku mahoro n’umutekano muri TICAD8, Sama Lutonde, yamagane ubushotoranyi bw’u Rwanda. Yagarutse ku kuba ari ngombwa ko Afurika irwanya umutekano muke udingiza iterambere ryayo, anashimira umusanzu w’u Buyapani mu kugarura amahoro.”

Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye na guverinoma zo muri Afurika. Ku ruhande rw’u Buyapani hari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Yoshimasa Hayashi, wari intumwa yihariye ya Minisitiri w’Intebe, Fumio Kishida.

Muri iyi nama, guverinoma y’u Rwanda yahagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Uwera Claudine.

Dr Uwera ni we uhagarariye u Rwanda muri iyi nama
Dr Uwera ni we uhagarariye u Rwanda muri iyi nama

Guverinoma ya RDC ikomeje gushinja u Rwanda imbere y’amahanga n’imiryango mpuzamahanga gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanira mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, gusa na rwo rubihakanye kenshi, rusobanura ko iki gihugu cyirengagiza umuzi w’iki kibazo.

Abahagariye ibihugu bitandukanye bitabiriye iyi nama y'u Buyapani na Afurika
Abahagariye ibihugu bitandukanye bitabiriye iyi nama y’u Buyapani na Afurika

Intumwa za RDC muri iyi nama zirimo na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga, Christophe Lutundula
Intumwa za RDC muri iyi nama zirimo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RDC yagejeje ikibazo cyayo n’u Rwanda mu nama iri kubera muri Tunisia
    Congo ikaba ikomeje gahunda yayo yo gusebya igihugu cyacu. Birasekeje ku gihugu kinini nka Congo kiri kwigaragura has gitabaza.

  2. RDC yagejeje ikibazo cyayo n’u Rwanda mu nama iri kubera muri Tunisia
    Congo ikaba ikomeje gahunda yayo yo gusebya igihugu cyacu. Birasekeje ku gihugu kinini nka Congo kiri kwigaragura has gitabaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *