Amasosiyete atatu y’indege yo mu karere ka EAC, Kenya Airways, Uganda Airlines na Air Tanzania, arimo kugurukira gihombo kandi ashobora kuguma mu bibazo mu myaka iri imbere nk’uko byemezwa n’impuguke.
Urugero, sosiyete ya Uganda Airlines, yagarutsweho mu makuru y’ibyumweru bibiri bishize kubera ko komite ishinzwe ubugenzuzi y’inteko ishinga amategeko yagenzuraga imikorere yayo, ishobora kuguma mu gihombo mu myaka mirongo, nk’uko impuguke mu bijyanye n’ubucurizi bw’indege zibibona.
Amakuru agera kuri Daily Monitor avuga ko sosiyete yitezweho gutangaza igihombo muri raporo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2021/22 warangiye muri Kamena.
Igihombo, nubwo giteganijwe kuri iki cyiciro cy’ubucuruzi, kizaba kiri hejuru y’icyari giteganijwe mbere, bitewe no kudahura kw’amafaranga yinjiye ndetse n’izamuka ry’ibiciro mu gihe iyi sosiyete yatangije urugendo rwa mbere mpuzamigabane rwerekeza i Dubai mu Kwakira umwaka ushize, ndetse n’izamuka rikabije ritunguranye ry’ibiciro bya lisansi nyuma y’aho ingendo zisubukuwe ku rwego mpuzamahanga.
Iperereza ry’abadepite ryagaragaje ko Uganda Airlines yagize igihombo cya miliyari 164 z’amashilingi ($ 43 million) mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/21. Iyi mibare yerekanaga igihombo cya 37% ugereranyije n’inyungu yari yitezwe mu mwaka.
Biteganijwe kandi ko bizarushaho bikagera kuri 53% mu mibare izatangazwa mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye muri Kamena.
Ariko ntabwo Uganda Airlines ari yo yonyine yaba iri mu gihombo mu karere. Amasosiyete y’indege y’ibihugu yo mu karere ari mu bibazo leta zanze kuyerekura abikorera zigakomeza kushoramo amafaranga menshi.
Sosiyete z’indege zahuye n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro bya peteroli ku Isi, kutagira ubushobozi bwo guhatana n’izindi, gutakaza amafaranga yinjira no kugabanyuka k’umubare w’abagenzi kuko abantu benshi batifuza gukora ingendo zihenze.
Nka Sosiyete ya Kenya Airways (KQ), muri iki cyumweru yatangaje igihombo cya miliyari 9.89 z’amashilingi (miliyoni 82.4 $) mu gihe cy’igice cy’umwaka kugeza ku ya 30 Kamena 2022. Urebye ikaba yari yinyaye mu isunzu kuko mu mwaka wari wabanje wa 2021 yari yatangaje igihombo cya miliyari 11.49 (miliyoni 95.8 $).
Air Tanzania yakomeje kugorwa no gushyira mu bikorwa imigambi yayo yo kwagura ingendo mu mahanga, nk’aho iteganya kuzagurira muri Afurika y’uburengerazuba mu 2023 nubwo ikomeje kugaruka muri raporo z’ubugenzuzi bw’imari ya leta ziheruka kubera gukomeza kugira igihombo.



2 Responses
Amasosiyete y’indege y’ibihugu bitatu muri EAC aravugwamo ibihombo
Urumve nkome!
Amasosiyete y’indege y’ibihugu bitatu muri EAC aravugwamo ibihombo
Urumve nkome!