Guverinoma ya Pakistn iravuga ko abantu barenga miliyoni 33 bakozweho n’imvura ikabije bihe kandi amazu agera kuri miliyoni yasenyutse cyangwa yangiritse cyane, mu gihe abantu basaga 1000 bahasize ubuzima.
Umwuzure watewe n’imvura nyinshi wahitanye abantu barenga 1.000 muri Pakistan kandi abantu ibihumbi basigaye badafite aho kuba. Abayobozi bategereje umwuzure mushya kuri iki Cyumweru uterwa no kurengerwa kw’inzuzi.
Uruzi rwa Indus, rwambukiranya intara ya Sindh mu majyepfo y’igihugu, rugaburirwa n’inzuzi nyinshi n’imigezi biba byarengewe nyuma y’imvura nyinshi, rukomeje kwiyongera nk’uko tubikesha VOAAfrique.
Abayobozi baburiye ko biteganijwe ko imyuzure ishobora kugera muri iyi ntara y’amajyepfo mu minsi iri imbere, bikiyongera ku ngorane z’abantu babarirwa muri za miriyoni bamaze kwibasirwa n’umwuzure.
Abayobozi ba Pakistan baravuga ko ibibazo igihugu kirimo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere, bakavuga ko Pakistan irimo kwishyura ingaruka z’ibikorwa byangiza ibidukikije bikorerwa ahandi ku Isi atari yo nyirabayazana.
Raporo iheruka gutangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’ibiza (NDMA) yasohotse kuri iki Cyumweru, iravuga ko abantu 1.033 bahitanywe n’imvura idasanzwe, barimo 119 mu masaha 24 ashize.


