Kuri iki Cyumweru, itariki 28 Kanama 2022, Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kayinamura, yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Qatar, Dr Ahmed bin Hassan Al Hammadi, nyuma y’igihe gito atangiye inshingano ze.
Aba bombi nk’uko bigaragara kuri twitter ya minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Qatar, mu biganiro bagiranye hongeye kurebwa ibijyanye n’imibanire ishingiye ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ku itariki ya 24 Kanama 2022, Ambasaderi Igor Marara yabonanye na none na Yassin A.M Al-Jaberti, uyobora Qatar Independent Global Association (QIGA), n’itsinda rye. Iki kigo intego yacyo nyamukuru akaba ari uguteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga hagati ya Qatar n’ibindi bihugu.

Ibiganiro byabo icyo gihe bikaba byaribanze ku nyungu zihuriweho hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na QIGA.
Ku itariki ya 7 Kanama nibwo Ambasaderi Kayinamura yashyikirije ku mugaragaro Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Qatar, nyuma yo kwemezwa na Sena muri Mata agatangira imirimo ye muri Gicurasi asimbuye Amb. Francois Nkulikiyimfura woherejwe mu Bufaransa.


