Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha abantu babiri bakekwaho ibyaha bitandukanye, icy’ubwicanyi n’icyo gusambanya umwana, bakekwaho gukora bagahita bacika.
Abo ni uwitwa Ngabo Felix (Alias Bagabo), ukekwaho ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, ndetse n’uwitwa Gahamanyi Frederic ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko Ngabo Felix akekwaho icyaha cy’ubusubiracyaha mu bwianyi cyakozwe ku itariki ya 23 Kanama 2022 mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, Akagali ka Nyanza, Umufdugudu wa Marembo, mu Mujyi wa Kigali.
Naho Gahamanyi Frederic, arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika cyakorewe mu Karere ka Mhanga, Umurenge wa Nyaruange, Akagali ka Rusovu, Umudugudu wa Rukurazo, mu Ntara y’Amajyepfo.
Uwabona aba bantu akaba asabwa kwihutira gutanga amakuru kuri sitasiyo ya RIB cyangwa iya polisi imwegereye.


