Hazanwe ikoranabuhanga rizafasha kumenya abafite ubumuga bose no kubakurikirana

Sangiza iyi nkuru

Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda NCDP iravuga ko uburyo bwo gushyira abantu bafite ubumuga muri sisiteme y’ikoranabuhanga izabafasha kumenya umubare wabo nyawo ari nako bizafasha kugena igenamigambi rikwiriye ku ngengo y’imari ibagenerwa.

Disability Management Information System (DMIS) ni uburyo bwo gukusanya amakuru y’abantu bafite ubumuga mu gihugu hose, urugo k’urundi maze akabikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibyo Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NCPD, inama y’igihugu y’abafite ubumuga asobanura ko ari uburyo bwiza bwo gukurikirana ubuzima bw’abafite ubumuga hamwe n’ibyo bakenera umunsi ku munsi nk’uko iyi nkuru ya Isango Star ivuga.

Yagize ati “Dufitemo inyungu nyinshi kuburyo navuga ko icyambere tuzagira nuko mu bibazo twagiraga binakomeye nta mibare twajyaga tugira, ubu bizadufasha ku kintu gikomeye cyo kugirango umuntu agire amakuru afatika mu bice byose by’abantu bafite ubumuga, iyo umaze kugira imibare uba ufite amakuru hanyuma bigufasha no gutegura ibyo wari ugiye gukora ukabikora ugendeye ku mibare , icyo gihe bikurinda igihombo bituma unabasha gukora igenamigambi rizagufasha gukora ibintu kandi mu buryo butanga umusaruro, ni inyungu twese tuzabona yaba inzego za leta, yaba abaterankunga ndetse yaba na ba twebwe imiryango yabantu bafite ubumuga kubera ko hari byinshi twaburaga kubera ko ayo makuru yabaga adahari bigatuma tutabasha kugira ibintu bimwe na bimwe tugeraho“.

Hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye icyo gikorwa kizatwara ingengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari, aho azagendera mu bikorwa bitandukanye muri uwo mushinga wo kwegeranya amakuru y’abantu bafite ubumuga agashyirwa muri sisiteme y’ikoranabuhanga. Aho NCPD ivuga ko iryo barura ritandukanye n’ibarura rusange riri gukorwa mu gihugu hose.

Ibarura rusange ry’abaturage ryo mu mwaka w’2012 ryerekanye ko abafite ubumuga mu Rwanda ari abagera ku bihumbi 400 ariko ubu hakekwa ko bashobora kuba barenga miliyoni.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Hazanwe ikoranabuhanga rizafasha kumenya abafite ubumuga bose no kubakurikirana
    Siniyumvishaga ko kubona amakuru ajyanye n’ahantu hose umukozi wo mu rugo yakoze, abamukoresheje, igihe yahaviriye n’uko yagiye ahava byashoboka ariko ndabona tekana ibaye igisubizo. Papa Davis warakoze cyane.

  2. Hazanwe ikoranabuhanga rizafasha kumenya abafite ubumuga bose no kubakurikirana
    Siniyumvishaga ko kubona amakuru ajyanye n’ahantu hose umukozi wo mu rugo yakoze, abamukoresheje, igihe yahaviriye n’uko yagiye ahava byashoboka ariko ndabona tekana ibaye igisubizo. Papa Davis warakoze cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *