Umugore witwa Katlynn McKee w’imyaka 25 y’amavuko yagaragaje umujinya udasanzwe mu byo yakoraga nk’imikino byo kwihimura ku mugabo we bari baherutse gusezerana kuzabana akaramata.


Uyu mugore ukomoka muri leta ya Illinoi muri Amerika, wakwirakwiriye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga akanamenyekana nk’ukoze ibintu bidasanzwe, byo kwhimura ku mugabo we bari bamaranye imyaka igera ku 10 babana ariko bakaba barasezeranye mu mategeko mu myaka 4 gusa ishize.

Gusa uyu mugore yangije uyu mwambaro umugabo we yari yaguriye ubukwe utwaye 1400 by’Amadolaei y’Amerika, uyu mugore akaba yakoze ibi mu rwego rwo kwereka umugabo we ko buri wese atakiri ku ruhande rw’undi ndetse ko buri wese afite uburenganzira bwo gushaka undi mukunzi.


Katlynn McKee ngo yahise anaboneraho kwereka uwari umugabo we ko afite undi muhungu bakundana ari na we wamufashije gushyira ku mugaragaro ariya mafoto.



[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore w’umwana umwe w’imyka 6 y’amavuko avuga ko ibi yabikoze uwari umugabo we atabizi kuko iyo abimenya mbere bari kurwana bityo akaba yarabikoze mu ibanga.
@Bwiza.com


