Gutuka mama ntabwo nabyihanganira – Fille Mutoni abwira Mc Kats

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi Fille Mutoni wo mu gihugu cya Uganda ariko ufite inkomoko mu Rwanda, yikomye uwahoze ari mugabo we nawe uzwi cyane kuri televiziyo, Mc Kats, amubuza kubahuka nyina.

Mu minsi ishize nibwo Mc Kats yafashwe amashusho asa nk’urimo gutongana na nyirabukwe ashinja kwanga ko yegera umukobwa we yabyaranye na Fille.

Nubwo Fille yemera ko Mc Kats ari papa mwiza w’umwana we, ntabwo yamubabarira gutuka nyina.

Fille ati “ Nkunda mama wanjye kurusha uko nakunda umugabo uwo ari we wese. Mc Kats ahura n’umukobwa we igihe cyose abishakiye, sinzi impamvu yagombaga gutuka mama. Ibyo mu by’ukuri ntibyakwihanganirwa,”

Nk’uko iyi nkuru dukesha Howwe.biz ivuga, Fille yanahakanye ko Mc Kats ari we waguze ubutaka nyirabkwe atuyemo.

Ati “ Muranzi kuva kera, sinakoraga? Buri kime mfite nagikuye mu byuya byanjye,”

Nubwo bimeze gutyo, biravugwa ko mu ijoro ryo kuwa Gatanu ushize, Mc Kats na Fille Mutoni bagaragaye bishimanye muri concert ya Fik Fameica basa nk’abasbije mu buryo umubano wabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *