Inama ngishwanama y’umutekano y’igihugu (NSAC) muri Kenya yahakanye ibivugwa ko yagerageje kugira uruhare mu byavuye mu matora y’umukuru w’igihugu mu nyungu za Raila Odinga.
Bwa mbere mu mateka y’igihugu cya Kenya, NSAC yatanze icyemezo mu rukiko rw’ikirenga mu gusubiza ibirego byatanzwe na ba komiseri ba Komisiyo Yigenga w’Amatora (IEBC), Boya Molu na Abdi Guliye.
NSAC yavuze ko ibirego bidafite ishingiro kandi binyuranyije n’ibyabaye ku ya 15 Kanama 2022 kuri Bomas of Kenya.
Mu nyandiko zabo, abakomiseri ba IEBC bavuze ko abagize NSAC basuye ikigo cy’igihugu kibarirwamo amajwi (NTC) ahitwa Bomas of Kenya maze bagerageza guhatira ababaraga amajwi guhindura ibisubizo kugira ngo Raila atsinde cyangwa amatora azasubirwemo.
NSAC ariko ivuga ko ibirego bishobora guhindanya izina ry’abakozi ba Leta bavugwa barimo Umuyobozi w’abakozi ba Leta, Joseph Kinyua, Kennedy Kihara (umunyamabanga mukuru w’ubutegetsi mu biro bya Perezida), Kennedy Ogeto (ushinzwe gukemura ibibazo hagati ya guverinoman’izindi nzego), Hillary Mutyambai (Umugenzuzi Mukuru wa Polisi) na Lt Gen. Fredrick Ogolla (Umuyobozi wungirije w’Igisirikare cya Kenya).
NSAC nk’uko tubikesha urubuga Kenyans.co.ke, yasabye abo bantu guhabwa amahirwe yo guha Urukiko rw’Ikirenga amakuru akenewe kugira ngo urukiko ruzafate icyemezo kiboneye.


