Perezida Kagame ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi mu kindi gihugu cyo muri Amerika

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Belize muri uku kwezi gutaha, aho azaba yitabye ubutumire bwa Minisitiri w’Intebe, John ?r???ñ?.

Iyi nkuru dukesha urubuga, breakingbelizenews.com, iravuga ko uruzinduko rwa Perezida Kagame muri iki gihugu ruteganyijwe ku itariki ya 14 kugeza ku ya 15 Nzeri 2022.

Minisitiri w’Intebe wa Belize, John ?r???ñ?, avuga ko yabonanye na Perezida Kagame mu inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize Commonwealth iherutse kubera i Kigali muri Kamena.

Ati “ Mu biganiro twagiranye namusabye gusura Belize,”

“Numvise ko naramuka adusuye ashobora kudusangiza ibyo bakoze kugirango bagarurire icyizere abaturage babo,”

“Ndi kwizera ko ashobora kuzavugana n’abanyeshuri bacu ndetse wenda n’urubyiruko rwacu rutishoboye,”

Mu ruzinduko rwe kandi nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, Perezida Kagame azaha ikiganiro Inteko Ishinga mategeko ya Belize, imitwe yombi.

Minisitiri w’Intebe wa Belize avuga ko yabwiye Perezida Kagame ko yabonye mu Rwanda ishusho y’ubwicanyi ndengakamere ariko akanabona icyizere, akomoza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Avuga ko kuva icyo gihe u Rwanda rwakoze ibyo benshi bumvaga bitashoboka kuri ubu rukaba ari igihugu gitekanye cyo kubamo.

Perezida Paul Kagame akaba agiye gusubira ku mugabane wa Amerika nyuma y’uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe yagiriye muri Barbaos muri Mata nyuma yo kumara na none iminsi itatu muri Jamaica.

Belize ni igihugu cyo muri Karayibe ku nkombe y’amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Amerika yo Hagati. Ihana imbibi na Mexico mu majyaruguru, inyanja ya Karayibe mu burasirazuba, na Guatemala mu burengerazuba no mu majyepfo. Ifite ubuso bwa kilometero kare 22.970 (8.867 sq mi) n’abaturage 405,272 (2022).

Nicyo gihugu kidatuwe cyane muri Amerika yo Hagati. Abaturage bacyo biyongeraga ku rugero rwa 1.87% ku mwaka (ikigereranyo cya 2018). Umurwa mukuru wacyo ni Belmopan, kandi umujyi munini ni umujyi ukomoka ku izina ryacyo, Belize City.

Belize ifite ubukungu buciriritse, ahanini bw’abikorera ku giti cyabo bushingiye cyane cyane ku buhinzi, inganda zishingiye ku buhinzi, n’ubucuruzi, hamwe n’ubukerarugendo n’ubwubatsi kuri ubu bwitaweho cyane.

Igihugu kandi gitanga amabuye y’agaciro akoreshwa mu nganda, na peteroli. Kugeza mu 2017, iki gihugu cyacukuraga peteroli ingana na 320 m3 / ku munsi (utungunguru 2000 ku munsi).

Mu buhinzi, isukari, kimwe no mu gihe cy’abakoloni, ikomeje kuba igihingwa cy’ibanze, hafi kimwe cya kabiri cy’ibyoherezwa mu mahanga, mu gihe inganda z’ibitoki ari zo zikoresha abantu benshi. Mu 2007, Belize yabaye iya gatatu ku Isi mu kohereza hanze amapapayi.

Belize kandi izwiho kuba ifite amabuye y’agaciro y’ubwoko bwinshi, ariko nta n’amwe ahari ku bwinshi yasobanura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Amabuye y’agaciro ifite arimo dolomite avamo barium, bauxite (ivamo aluminium), gasegereti na zahabu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *