Abasirikare ba RDF bari kuvura abarwayi muri Tanzania

Sangiza iyi nkuru

Itsinda ry’abaganga 15 bo mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF), bari muri Tanzania aho bitabiriye igikorwa cyo kuvura abaturage gihuza ingabo zo mu karere kizwi nka EAC CIMIC (Civili Military Cooperation Medical Outreach).

Ni gahunda yatangiye ku wa Mbere tariki ya 29 Kanama ikazasozwa ku wa Gatatu tariki ya 31 Kanama 2022.

Mu minsi ibiri ishize, abaganga bo mu ngabo z’u Rwanda bayobowe na Lt Col Vincent Mugisha usanzwe ari Umuyobozi mukuru mu ngabo z’Igihugu ushinzwe guhuza abasirikare n’abaturage, bavuye abaturage 625 ku bitaro bya Bagamoyo biherereye mu birometero 65 uvuye i Dar es Salaam.

Ni igikorwa bafatanyije na bagenzi babo bo mu ngabo za Tanzania (TPDF).

Bavuye ku buntu intwara z’uruhu, iz’imbere mu mubiri, iz’amaso, amenyo ndetse banatanga serivisi zo kubaga.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba wasuye bariya basirikare kuri uyu wa Kabiri, yabashimiye akazi gakomeye bamaze gukora ndetse anabasaba gukomeza gutanga ibyo bafite mu bushobozi bwabo.

Igikorwa cya CIMIC kiri kuba ku nshuro ya kane, gihuriwemo n’abaganga bo mu ngabo z’ibihugu by’u Burundi, Kenya, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzania na Uganda.

Ibikorwa nk’ikiri kubera muri Tanzania mu myaka yashize byabereye muri Uganda (2018), u Rwanda (2019) na Kenya (2021).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *