Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya byatangaje ko Mikhail Gorbachev warangije Intambara y’Ubutita kandi akaba n’umuyobozi wa nyuma w’Abasoviyeti, yapfuye afite imyaka 91.
Ibitaro bikuru by’ubuvuzi i Moscou kuri uyu wa Kabiri, itariki 30 Kanama byagize biti: “Gorbachev yapfuye kuri uyu mugoroba nyuma y’uburwayi bukomeye kandi yari amaranye igihe.”
Gorbachev yayoboye Repubulika Zunze Ubumwe z’abasoviyeti kuva mu 1985 kugeza isenyutse mu 1991.
Isenyuka rya Repubulika Zunze Ubumwe z’abasoviyeti ryaranzwe no kwegura kwa Gorbachev muri uwo mwaka, ryasoje Intambara y’Ubutita ndetse n’imyaka myinshi yo guhangana hagati y’iburasirazuba n’iburengerazuba, biha kwigenga ibihugu by’u Burayi bw’iburasirazuba ku byagengwaga n’Abasoviyeti, havuka igihugu cy’u Burusiya tuzi uyu munsi.
Urupfu rwa Gorbachev ruje nyuma y’amezi atandatu u Burusiya buteye Ukraine, ibyo bikaba byarakajije umwuka mubi hagati ya Moscou n’Uburengerazuba.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, wari umwe mu bagize komite ishinzwe ububanyi n’amahanga muri Sena igihe Gorbachev yari ku butegetsi, yavuze ko yari “umuntu ufite icyerekezo kidasanzwe”, avuga ko yagize “ubutwari” bwo “kwemera ko ibintu bigomba guhinduka” nyuma y’imyaka yo guhangana.


