Umukunzi wa Buravan yavuze ko ashengurwa no kuba yarapfuye amubereyemo umwenda w’abana 4

Sangiza iyi nkuru

Chiffa Marty wari umukunzi w’umuhanzi Yvan Buravan, yatangaje ko ashengurwa cyane no kuba uriya musore yaritabye Imana badakoranye ubukwe ngo amubyarire abana bane yahoze yifuza.

Ni mu butumwa uyu mukobwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram aho yagaragaje ko yababajwe cyane n’urupfu rw’uriya musore.

Chiffa yavuze ko na n’ubu yananiwe kwakira ko uwari umukunzi we yitabye Imana.

Ati: “Wari umusore mwiza udasanzwe twahuye mu buzima, nta wagusimbura. Ndabizi ko ntakabaye ndira kubera wowe kuko nzi ko uri aheza, ariko biri kwanga bikambaho. Iyaba byashobokaga ngo urebe mu mutima wanjye wenda umenye ikirimo.”

Uyu mukobwa yavuze ko iyaba byashobokaga yari gutanga buri kimwe ariko akongera kubona inseko ya Buravan, akongera gufata ikiganza cye amukora mu maso.

Yijeje Buravan ko azahora mu mutima we, n’ubwo atorohewe no kuba ari kubabazwa n’amasezerano bari barahanye yagiye badasohoje.

Ati: “Uzahora iteka mu mutima wanjye, ntitaye ku kindi icyo aricyo cyose. Uzahora ari wowe muntu w’ingenzi nahuye nawe muri iyi si. Ikiri kumbabaza kurushaho ni ubukwe n’abana bane wahoraga ushaka. N’ubu sindemera ko wagiye.”

Tariki ya 17 Kanama ni bwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Yvan Buravan.

Uyu musore wari ukunzwe n’ingeri zitandukanye z’abantu kubera ibihangano bye, yaguye mu gihugu cy’u Buhinde aho yari amaze igihe gito yivuriza Kanseri y’urwagashya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *